SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali
Andi makuru

RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali

Ahupa Radio
Last updated: 2024/09/18 at 8:55 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukurikiranye abantu batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka.

Uru rwego ruvuga ko imodoka enye zari zibwe  zamaze gusubizwa ba nyirazo. Izo modoka enye zari zibwe zafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.

Aba bafashwe nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w’Abagizi ba nabi no kuwujyamo,Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no guhimba, guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko bakoreshaga amayeri menshi kugira ngo badatahurwa ndetse bageragezaga guhimba imyirondo.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangira B Thierry, asobanura ko umwe mu bagize iri tsinda yagiranaga amasezerano na nyiri modoka ko bakodesha iyo modoka mu gihe cy’iminsi itanu, bagasiga  bishyuye amafaranga ya mbere (Avance) ndetse bamaze kumenya amakuru ya nyiri modoka.

Dr Murangira yasabye “  abakodesha n’abagura imodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio September 18, 2024 September 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 5

September 4, 2024
Andi makuru

Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal

December 11, 2024
Imyidagaduro

Nyuma ya The Ben Dj Toxxyk nawe yiyongereye mu bazafasha Bwiza mu gitaramo azakorera mu Bubiligi

February 5, 2025
Imyidagaduro

Itsinda rya Kigali Protocol na Limax Entertainment bashyikirije inkunga y’ibyo kurya abasizwe iheruheru n ‘ibiza mu Rugerero

May 26, 2023
Imyidagaduro

Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye

March 20, 2025
Imyidagaduro

Andy Bumuntu na Ish Kev9n batumiwe muri Meet me to Night ya Gen Z Comedy

October 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?