Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Libya yirukanye uwari umutoza wayo Milutin Sredojevic “Micho” nyuma yo kutitwara neza mu mikino ibiri y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Micho ukomoka muri Serbia, yatangiye iyi mikino anganya n’u Rwanda igitego 1-1 i Tripoli mu gihe ku munsi wa kabiri yaje gutsindwa na Benin ibitego 2-1. Byatumye izi ndwanyi zo muri Méditerranée ari zo ziza ku mwanya wa nyuma mu itsinda D n’inota rimwe.
Uyu mutoza wigeze kuyobora ikipe y’igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma y’igihe gito ahawe akazi kuko yaje muri Libya mu kwezi k’Ukwakira 2023 aho yari amaze kuyihesha intsinzi icyenda ziganjemo izo mu mikino ya gicuti.
Uyu akaba yashinjwe gukora amahitamo mabi mu bijyanye no gutoranya abakinnyi ndetse no gukina umukino utabereye ijisho.
Libya ikaba yitegura guhura na Nigeria mu mikino ibiri mu kwezi gutaha aho izatangira isura iki gihugu mbere yo kucyakira ku munsi wa kane w’imikino yo gushaka itike ya CAN 2025 izabera muri Maroc.