Oda Paccy ageze kure umushinga wa album ye ya gatatu ari na yo ya nyuma yifuza gukora mu muziki amazemo imyaka igera kuri 15, akaba yatangaje ko ari yo yari amaze igihe ahugiyeho mu gihe amaze atagaragara mu muziki.
Ibi Oda Paccy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Birakureba’ ari na yo ya mbere izaba igize album ye nshya.
Aha yagize ati “Maze igihe ndi gukora kuri album yanjye ya nyuma ikaba iya gatatu nzaba nshyize hanze kuko mu myaka maze mu muziki nasohoye izindi ebyiri. Ntakubeshye niyo mpamvu mumaze igihe mutambona.”
Abajijwe niba iyi album koko ari yo ya nyuma nk’uko amaze iminsi abikomozaho, Oda Paccy yavuze ko ari byo, ati “Nibyo rwose nk’uko maze igihe mbivuga ndifuza ko iyi album yaba iya nyuma nkoze mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”
Oda Paccy avuga ko imirimo yo gukora kuri iyi album ayimazeho igihe ndetse nyinshi mu ndirimbo yamaze kuzikora ku buryo hasigaye imirimo ya nyuma yo kuzisoza. Ari na yo mpamvu ahisemo gutangira gushyira hanze zimwe mu zigize iyi album.
Nubwo atarabonera izina iyi album ye ya nyuma, Oda Paccy avuga ko igomba kujya hanze bitarenze umwaka utaha cyane ko nyinshi mu ndirimbo ziyigize yamaze kuzikoraho.
Ikindi Oda Paccy yakomojeho ni uko abakunzi be batazongera kumubura igihe kirekire nkuko byari bimeze mu minsi ishize.
Ati “Nari maze igihe mpugiye mu gukora kuri album yanjye nshya, ariko nyinshi mu ndirimbo ziyigize namaze kuzitunganya. Igitahiwe ni ukuzisohora ku buryo nzajya gukora igitaramo abantu bazizi tugataramana.”
Oda Paccy umaze imyaka 15 mu muziki asanzwe afite album ebyiri zirimo iyitwa ‘Miss President’ yasohotse mu 2011 na ‘Umusirimu’ yasohotse mu 2013.