SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bobi Wine yarusimbutse nyuma yo kuraswa mu kaguru na polisi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bobi Wine yarusimbutse nyuma yo kuraswa mu kaguru na polisi
Imyidagaduro

Bobi Wine yarusimbutse nyuma yo kuraswa mu kaguru na polisi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/03 at 6:12 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu, wamenyekanye nka Bobi Wine avuga ko yarashwe mu kuguru na Polisi ya Uganda,

Ibitangazamakuru binyuranye bikomeje kugaragaza ko Bobi Wine yarasiwe mu bushyamirane bwamuhuje n’inzego z’umutekano mu gace kitwa Bulindo kari mu nkengero za Kampala.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bobi Wine azengurutswe n’abarwanashyaka be basakuzaga ko arashwe mu kaguru ari na ko bamwe bamusindagiza bamwerekeza mu modoka.

Ishyaka abereye Perezida rikaba rinafite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko (National Unity Platform/NUP), ryatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko inzego z’umutekano za Uganda zashatse gutwara ubuzima bwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iryo shyaka riragira riti: “Yarashwe mu kaguru arakomeretwa bikomeye ari i Bulindo mu Karere ka Wakiso”.

Si ubwa mbere ubushyamirane bwa Bobi Wine n’inzego z’umutekano busoje nabi, ariko ni ubwa mbere yakomerekejwe muri ubwo buryo.

Polisi ya Uganda yasobanuye ko bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akavunika nyuma yo gusoza ibirori byo gushima Imana yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.

Polisi yashimangiye ko ibyo birori byagenze neza ariko bisoje asohokana n’itsinda ry’abamuherekeje berekeza mu mujyi wa Bulindo ariko Polisi ibagira inama yo kubireka we aratsimbarara.

Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”

Mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretwa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma avunika.

Mu gihe Polisi ikomeje iperereza, Bobi Wine yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Najaeem kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Bobi Wine yiyamamarije kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021 ariko aza gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Icyo gihe Bobi Wine yavuze ko yibwe amajwi ariko abasesenguzi mu bya Politiki bakavuga ko adakunzwe nk’uko citekereza ahubwo akoreshwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Bobi Wine uinjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu mwaka wa 2017, ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko avuye mu buhanzi.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul September 3, 2024 September 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream

June 27, 2023
Andi makuru

Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu batangije ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage

March 18, 2025
Imikino

Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)

April 3, 2023
Imyidagaduro

Patrick Salvado na Dr Hillary Okello basabye abakunzi ba Gen-Z comedy kwitegura gutaha imbavu zibarya

March 20, 2024
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Stiff Person Syndrome indwara imereye nabi Celine Dion

January 31, 2024
Imyidagaduro

Star Boy wamenyekanye mu kwambika ibyamamare agiye kurushinga n’umukunzi we Fanny

February 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?