SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko
Andi makuru

Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/31 at 12:29 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ni umwe mu basirikare 1.167 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.

Abo ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana.

Umukuru w’Igihugu yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko.

Gen Kazura yabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko guhera mu Ugushyingo 2019 kugera muri Kamena 2023 yari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Yigeze kuba Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Igisirikare; Umugaba wungirije w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani, yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali (MINUSMA – Mission multidimensionnelle intégrée des Nations unies pour la stabilisation au Mali).

Brig Gen John Bagabo yakoze igihe kinini mu nzego z’ubutabera za gisirikare kuko yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare.

Brig Gen John Bosco Rutikanga we yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru. Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204. Ipeti yari afite yarihawe mu 2018 ubwo we na bagenzi be batandatu bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwaga ba Brigadier General.

Mu bandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko, harimo Brig Gen Johnson Hodari wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe. Yanabaye Umuyobozi w’Ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n’igice cya Burera.

Brig Gen Firmin Bayingana we azwi cyane muri APR FC kuko yigeze kuba mu buyobozi bukuru bwayo.

Mu muhango wo gusezera aba basirikare, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo ubu.

Ati “Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika, nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda igihugu cyacu.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Mukanga, yavuze ko intambwe yose bateye, yari irimo ubwitange n’umuhate wo kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda igihugu.

Ati “Mwakoreye igihugu cyacu n’ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n’umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.”

Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku miyoborere ye n’urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by’umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yavuze ko kuva icyo gihe, Perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabapfura kugira ngo babashe gutandukanywa n’umwanzi.

Ati “Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu Nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa. Turasaba ubuyobozi bwacu uyu munsi, kudushyikiririza Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ubutumwa bwacu, bw’uko tuzakomeza kwita no kurinda ibyo twaharaniye mu myaka ishize.”

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 31, 2024 August 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Zari Hassan yahishuye igituma atabana n’umugabo we Shakib

June 20, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yishimanye n’abuzukuru be kuri St Valentin

February 15, 2023
Imyidagaduro

Riderman na Bull Dogg bishimiye kuzifatanya na barumununa babo mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo

August 5, 2024
Iyobokamana

Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel

November 22, 2023
Andi makuru

Perezida Putin yihanangirije ibihugu byo mu burengerazuba bikora nk’Aba-nazi

May 9, 2023
Andi makuru

USA:Umuntu utazwi yarasiwe imbere ya White House

March 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?