SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Massamba Intore nabo bazafatanya mu gitaramo cya 30/40 y’ubutore bijeje gutarama bigashyira kera
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Massamba Intore nabo bazafatanya mu gitaramo cya 30/40 y’ubutore bijeje gutarama bigashyira kera
Imyidagaduro

Massamba Intore nabo bazafatanya mu gitaramo cya 30/40 y’ubutore bijeje gutarama bigashyira kera

Gossip Kigali
Last updated: 2024/08/29 at 3:40 AM
Gossip Kigali
Share
3 Min Read
SHARE

Massamba Intore ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye 30/40 y’Ubutore giteganyijwe ku wa 31 Kanama 2024, yijeje abakunzi be ko abahanzi b’urungano rwe nabo bazacyitabira nubwo atabashyize ku byapa byamamaza iki gitaramo.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2024, ubwo yakomozaga ku myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.

Ubwo yari abajijwe impamvu atigeze ahitamo gushyira ku byapa byamamaza abahanzi b’urungano rwe n’abo yabanye muri Gakondo Group, Massamba Intore yavuze ko bose bazitabira kandi azagerageza gutuma basuhuza abazitabira iki gitaramo.

Ati “Igitaramo cyubakiye ku mateka yanjye, nk’uko mubizi ntabwo twatarama amasaha 10, ibyo rero twarabyize dusanga mfite indirimbo nyinshi, ntabwo rero nafata abahanzi bose ngo mbashyire ku rubyiniro. Ikindi ntabwo abitabiriye bagira icyo batahana kuko nakwisanga naririmbye indirimbo zitarenga eshatu […] ndashaka kubaririmbira amateka yose.”

Yongeyeho ati “Icyakora icyo nabizeza nyacyo ni uko bose bazaba bahari bitabiriye ndetse nzajya nyuzamo mbasabe gusuhuza abantu, kandi mu buryo bwa gihanzi murumva icyo bisobanuye.”

Avuga ko amateka ye adashobora kuburamo Kamaliza kuko ari umuhanzi babanye imyaka myinshi, ati “Kamaliza turi kumwe muri aya mateka, yari mukuru yarandutaga ariko namwigiyeho byinshi kuko yari umwe mu bakobwa Sentore yigishije kuririmba.”

Nyuma yo guhurira i Burundi mu buhungiro, Massamba yavuze ko yongeye kwishimira guhurira ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na Kamaliza, bafatanya mu Itorero Indahemuka ryari irya FPR Inkotanyi.

Ni umuhanzi udahisha ko Kamaliza ari mu mateka y’imyaka 40 amaze mu muziki, ati “Mu mateka yanjye navuze arimo cyane kuko twahuye anamfasha kugira ngo ninjire mu buhanzi mbe nanabubyaza umusaruro mbonemo amafaranga. Ubwo najyaga no ku rugamba twarongeye turahura turicara turakorana kandi twakoranye byinshi kugeza ubwo yitabaga Imana.”

Yavuze ko kimwe mu bintu byo kwishimira ari uko Kamaliza yitabye Imana abonye u Rwanda yarwaniye.

Ku rundi ruhande, Massamba ahamya ko iki gitaramo azagikoresha nk’umwanya wo guha umubyeyi we, Sentore, wamugize Intore.
Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Ariel Wayz na Ruti Joel mu gihe DJ Marnaud azaba avanga umuziki. Ku rundi ruhande, amatike yo kwinjira yamaze kugera ku isoko.

Itike ya make muri iki gitaramo iragura ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 35 Frw ku bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali August 29, 2024 August 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza mu byishimo byinshi nyuma y’uko igitabo kimwemerera gusoza icyiciro cya 2 cya Kaminuza cyemewe

February 21, 2025
Imyidagaduro

Britney Spears yasabwe gatanya nyuma y’Amezi 14 arushinze na Sam Asghari

August 17, 2023
Andi makuru

RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye

June 19, 2024
Imyidagaduro

Chriss Eazy agiye gutaramira muri Zambia

June 22, 2023
Imikino

Zidane ashobora gusubira mu ikipe ya Real Madrid

January 10, 2023
Imyidagaduro

Kelis Rogers wari umugore wa Nas yahishuriye abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

February 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?