SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho
Imikino

Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/08/28 at 9:12 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ufite amateka akomeye mu mu mupira w’amaguru yavuze ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru ateganya kujya mu bindi bikorwa bidafite aho bihuriye nawo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye NOW, Cristiano yavuze ko adafite gahunda yo kugira uwo amenyesha ko yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu.

Kuba hari indi kipe yakongeraho mu mateka ye akazayikinira, yagaragaje ko ubuzima abayemo muri Arabie Saoudite abwishimiye ku buryo biba ngombwa yazahasoreza iminsi asigaje mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Sinzi niba nzahagarika gukina vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, kandi numva ntuje ndi no muri iki gihugu. Nkunda gukinira muri Arabie Saoudite kandi nifuza gukomeza.”

Ku birebana no gukomeza kuba mu mupira w’amaguru akoramo izindi nshingano, yabihakanye avuga ko mu gihe azaba afashe umwanzuro wo kubivamo azajya mu bindi bitandukanye na wo.

Ati “Biragoye cyane gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe. Mu mutwe wanjye ntabwo njya ntekereza kuba naba umutoza mukuru w’ikipe runaka. Ntabwo njya mbishyira mu mutwe wanjye. Njye nibona mu bindi bintu bitandukanye n’umupira w’amaguru.”

Cristiano w’imyaka 39 yanyuze mu makipe akomeye i Burayi ariyo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kugeza uyu munsi.

Mu myaka irenga 20 amaze akina yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d’Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016, 2017), icy’Umukinnyi Mwiza wa FIFA mu 2016 na 2017.

Umupira w’amaguru wamufashije gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo gukora imibavu n’imyambaro, amahoteli, restaurants, inzu z’imyitozo, gukodesha indege zihariye, inzu zitunganya imisatsi n’ibindi.

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy August 28, 2024 August 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

November 21, 2023
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gutaramira mu Bufaransa

September 13, 2024
Imyidagaduro

Kidum, B2C na Confy bahuye n’abafana babo mu kabyiniro ka Riders Lounge  (Amafoto)

February 24, 2023
Imyidagaduro

Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia

March 24, 2025
Imikino

CECAFA U18 : Amavubi U18 yatangiye neza !

November 25, 2023
Imyidagaduro

Mbosso yajyanywe mu bitaro

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?