Nyuma y’igihe inkuru zivuga ko umukinnyi wa filime Ben Affleck ari mu rukundo rushya na Kick Kennedy nyuma y’uko umugore we Jennifer Lopez amwatse gatanya, yabihakanye.
Mu byumweru bike bishize, nibwo Jennifer Lopez yajyanye mu rukiko impapuro zaka gatanya Ben Affeck bari bamaranye imyaka ibiri, ariko nyuma y’aho inkuru zakurikiyeho ni izemezaga ko Affeck ari mu rukundo na Kick Kennedy.
Uyu mukobwa Kick Kennedy ni umwe mu bo mu muryango w’Aba-Kennedy umwe mu miryango ikomeye muri Amerika yavuyemo abanyapolitike bakomeye muri iki gihugu, ndetse John F. Kennedy yaje kuba Perezida wa 35 wa USA.
Ikinyamakuru cya Page Six nicyo cyatangaje bwa mbere ko Affeck ari mu rukundo na Kick, ndetse bakemeza ko bombi akunze gusohokana mu gace ka Beverly Hills muri Amerika.
Nyamara rero, Jen Allen ureberera inyungu za Affeck, yaje kubwira Fox News ko ibyo bavuga ari ibinyoma, ndetse na nyiri ubwite yatangarije Rolling Stone ko adakundana na Kick gusa avuga ko ari inshuti zisanzwe.
Yunzemo ko badakunze no kuvugana cyane, kuko atari inshuti cyane, ahishura ko bahuye bwa mbere mu 2020 ubwo bari mu bikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye.