Mu kiganiro n’itangazamakuru Bien Aime yavuze ko bombi bafitanye indirimbo irenze imwe.
Ati”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo imwe dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo gufatira indi amashusho.”
Yongeraho ati”Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo gukora.”
Agaruka ku ndirimbo bombi bitegura gushyira hanze yagize ati”Ntabwo wari umwanzuro ugoye kuba twafata kugira ngo dukorane indirimbo iyi ndirimbo ni nziza kandi ndumva mfitiye amashyushyu kuyisangiza abanya Kenya n’abanyarwanda ngo ibaryohere.”
Ati”Bivuze buri kimwe ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda mbere kubera impamvu zinyuranye rimwe kubera ko narindi mu itsinda [Sauti Sol], ubundi bikagorana.”
Aha niho yahereye avuga ibigwi Bruce Melodie kandi ko yishimiye kuba barakoranye.
Ati”Ariko noneho nagize amahirwe yo gukorana numwe [Bruce Melodie] w’igitangaza ufite impano idasanzwe uyu mugabo yamaze kuba mpuzamahanga kandi nzineza ko bizagenda neza.”