Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Liberia, Gregory O W Coleman n’itsinda yari ayoboye.
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yihatira no gukorana n’abaturage hagamijwe gufatanyiriza hamwe kurwanya no gukumira ibyaha binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hibandwa cyane ku rubyiruko rurimo n’urwahoze mu bubata bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye.
IGP Coleman yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yagize ati: “U Rwanda rwabaye urumuri rw’icyizere muri Afurika kandi rwatanze ubutumwa bugaragarira buri wese ko dushobora kwiteza imbere ubwacu kugera ku rwego ruruta uko twabitekerezaga, rwerekana umwihariko n’umuco ukwiye Afurika kandi ukungahaye.”
Yakomeje ati: “Twiboneye umutekano usesuye na serivisi nziza Polisi y’u Rwanda iha abaturage. Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bw’inzego zacu zombi mu kubaka Polisi itanga serivisi z’icyitegererezo zigira uruhare mu mahoro arambye no gukumira ko amakimbirane yongera kubaho ku mugabane wacu.”


Kuri uyu munsi kandi, IGP Coleman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, aho yashyize indabo ku mva, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biteganyijwe ko mu minsi ine azamara asura u Rwanda, azatemberezwa imitwe n’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo ibigo bitangirwamo amahugurwa y’abapolisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, n’Ikigo gitangirwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga giherereye mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro.