SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibitaramo bya Iwacu na muzika byatewe inkunga na Mtn na Primus bizazenguruka igihugu cyose
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibitaramo bya Iwacu na muzika byatewe inkunga na Mtn na Primus bizazenguruka igihugu cyose
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Iwacu na muzika byatewe inkunga na Mtn na Primus bizazenguruka igihugu cyose

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/23 at 9:35 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

East African Promoters [EAP] itegura ibitaramo bizenguruka intara bya MTN Iwacu Muzika Festival, yerekanye abahanzi batandukanye bazazengurukana na yo mu bitaramo byayo by’uyu mwaka, bifite umwihariko w’uko hongerewe uturere abo bahanzi bazataramiramo, tukaba umunani aho kuba tune nk’uko byari byagenze umwaka ushize.

Ni abahanzi batangarijwe mu kiganiro EAP yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.

Aba bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone. Ni ibitaramo bizamara amezi abiri bazenguruka igihugu.

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora EAP itegura ibi bitaramo yavuze ko bitandukanye n’umwaka ushize ubu Intara zizakorerwamo ibi bitaramo ziziyongera.

Ati “Bitandukanye n’uko twakoze umwaka ushize. Ni igikorwa kizaba kinini ho gato. Umwaka ushize twakoze mu turere tune ariko uyu mwaka tuzakora uturere umunani bivuga ngo ni ibitaramo binini.”

Ibi bitaramo bizahera i Musanze tariki 31 Kanama 2024, bikomereze Gicumbi ku itariki 7 Nzeri 2024. Hazakurikiraho Nyagatare mu gitaramo kizahabera ku wa 14 Nzeri 2024, Ngoma mu gitaramo kizahabera ku wa 21 Nzeri 2024, mu gihe ku wa 28 Nzeri 2024 ibi bitaramo bizakomereza muri Bugesera.

Hari kandi igitaramo kizabera i Huye ku wa 5 Ukwakira 2024, tariki 12 Ukwakira 2024 ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Rusizi. Ibi bitaramo bizasorezwa ii Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024, iki ni nacyo gitaramo kizapfundikira ibindi cyane ko muri Kigali nta gitaramo kizahabera kuko ibi bitaramo bigamije kwegereza abatuye mu Ntara abahanzi bakunda.

Ibi bitaramo byose bizakorwa mu buryo bwa ‘full live’’. Umwihariko w’uyu mwaka ni uko bizazenguruka mu ntara zose z’igihugu, ariko hakaba nta gitaramo kizabera i Kigali.

Ibi bitaramo nkuko bisanzwe byatewe inkunga na MTN Rwanda ku bufatanye na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 23, 2024 August 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Putin yihanangirije ibihugu byo mu burengerazuba bikora nk’Aba-nazi

May 9, 2023
Andi makuru

Intambara y’amagambo hagati ya Gen Muhoozi ikomeje gufata indi ntera na bagenzi 2 bo muri RDC

March 31, 2025
Andi makuruUbukungu

Umwihariko wa Sunday Brunch muri La Creola Restaurant & Lounge

January 19, 2024
Imikino

Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA

December 28, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Cyusa Ibrahim yakeje Mariya Yohana wamwemereye kuzamufasha mu gitaramo Migabo live Concert

May 5, 2024
Imyidagaduro

Irushanwa rya Supra Model rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 3

August 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?