Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi ba Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri bahagurutse i Kigali berekeza mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Izi ngabo n’abapolisi mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali babanje guhabwa impanuro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano.
Maj Gen Nyakarundi yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza no gukomeza akazi keza kakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, na ho CP Sano abasaba gukorera hamwe ndetse no kwirinda amakosa ashobora gusiga icyasha isura y’u Rwanda.
Umusanzu wa RDF ifatanyiije n’Ingabo za Mozambique watumye ibihumbi by’abaturage bari baravuye mu byabo bongera gutahuka.