Ndushabandi Balthazar wamenyekanye nka Produce Loader yahagaritse gukorera muri studio ye bwite, atangira gukorera muri studio nshya yitwa “Jivah Records” aho avuga ko yatangiranye imishinga y’indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo Davis D, Alpha Rwirangira, Bwiza n’abandi banyuranye.
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, mu muhango wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye ubwo iyi studio yamurikwaga ku mugaragaro. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Prince Kiiiz, Calvin Mbanda, Niyo Bosco, Confy n’abandi banyuranye.
Loader yagaragaje ko yishimiye gutangirana urugendo rushya n’iyi studio, kandi ahamya ko yasinye amasezerano y’igihe kirekire, kandi ashobora kongerwa. Iyi studio ‘Jivah Records’ ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.
Producer Loader yadutangarije ko yemeye gukorana Jivah Records ‘kubera ko bafite ibyo nkeneye kandi nabo bakeneye ibyo mfite’.
Arakomeza ati “Twarumvikanye, imikoranire itangira ubwo. Byaranyohereye gukorana nabo, ari nayo mpamvu navuye muri studio yanjye nkaza gukorana n’iyi studio nshya mu gutunganya imiziki.”
Yavuze ko gufata icyemezo cyo kureka studio ye akinjira mu mikoranire n’abandi kitamworoheye, ariko kandi yabonaga ko igihe kigeze kugirango akorane n’abandi.
Ati “Kuba ufite ibikoresho ntabwo bihagije n’ubwo byamfashije. Ariko hari ikindi kintu cyiza kikarenga ku bikoresho, icyo rero n’icyo kigira studio mpitamo gukorana nabo, bidakuyeho iyanjye nayo idahari, ariko nyine ubu studio nkoreramo ni ‘Jivah Records’.”
Uyu musore yavuze ko yinjiye muri iyi studio mu gihe amaze iminsi agira uruhare mu muziki w’u Rwanda, aho yakoze indirimbo nka ‘Ogera’ ya Bruce Melodie na Bwiza, ‘Ahazaza’ ya Bwiza, indirimbo ebyiri za Davis Scott, ‘Ndabakwepa’ ya Danny Vumbi n’izindi zinyuranye.
Yavuze ko yinjiye muri iyi studio mu gihe ari no gukora ku ndirimbo z’abahanzi zizasohoka mu minsi iri imbere zirimo nk’indirimbo ya Davis D, Alpha Rwirangira, Yverry, Shaffy, Ross Kana n’abandi.
Loader yavuze ko kwinjira mu bantunganya indirimbo z’abahanzi byaturutse ku rukundo akunda umuziki, no kuba Se yari umucuranzi ukomeye wa Gitari.
Ariko kandi yakuriye muri korali cyane byatumye ahura cyane n’ibyuma by’umuziki kenshi. Ati “Impamvu yatumye ninjira muri ‘Production’ ni uko Papa wanjye acuranga gitari, bityo byatumye nkura mbona ibicurangisho byinshi by’umuziki. Nakunze nkunda umuziki ariko nkumva nahitamo kuwutunganya cyane.”
Nyirinkindi usanzwe ari umuhanzi niwe ushinzwe ibikorwa by’iyi studio ‘Jivah Records’. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko iyi studio yatangiranye n’abahanzi bashya batatu izafasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Yavuze ko hari hiyandikishije abantu 60 bashaka gufashwa n’iyi studio, ariko bahitamo abaririmbyi batatu gusa. Nyirinkindi yavuze ko gutangiza iyi studio bari bafite intego yo ‘gushyira itafari ryacu ku muziki w’u Rwanda no gufasha buri wese ushaka kugana studio mu gihe runaka’.
Ati “Ni itafari twashatse gushyira ku muziki nyarwanda kugirango ushaka gukora umuziki wese atazabura aho anyura kugirango bigerweho. “
Nyirinkindi usanzwe ari umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zigaruka kuri Perezida Paul Kagame, yavuze ko gutungira gukorana na Loader byaturutse ku buhanga afite mu gutunganya indirimbo no yaroroheje ibiganiro bagiranye by’imikoranire.