Umuntu wese umaze imyaka iri hejuru y’icumi mu ruhando rwa muziki mu Rwanda iyo uvuze izina Ravi wumva umusore umaze kubaka izina mu bijyanye no gutegura no gutunganya amajwi mu bitaramo binini bibera hano mu Rwanda ,kuri ubu uyu musore agiye gusezera ubusore aho agiye kurushinga n’umukunzi we Adeline usanzwe yituriye hanze y’U Rwanda ,
Ubusanzwe Ravi amazina yiswe n ‘ababyei yitwa Innocent Nshizimpumu yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mukabyinrio ka Sun City ndetse no muri Bora Bora Sound ariwe ukuriye itsinda rirni ry’abakozi babaga bashinzwe gutunganya ibyuma byahabaga hagiye kubera ibitaramo bikomeye hano mu mujyi wa Kigali byabaga byahuruje imbaga y’abakunzi b’umuziki .
Uretse ibyo byo gutunganya ibyuma ndetse n’amajwi mu bitaramo bitandukanye anazwi no mu gufasha bahanzi cyane cyane iyo bari mu bikorwa byo gutunganya amashusho aho abafasha kubakorera ibijyanye n’amatara bifashisha kugira ngo indirimbo zabo zizasohoke zisa neza , sibyo gusa kandi kuko ni umwe mu basore bakunze kwifashishwa n’ibigo bikomeye hano mu Rwanda mu birori bitandukanye biba byateguye mu bihe bitandukanye .
Nyuma yo kubona impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe AHUPA RADIO yifuje kugirana nawe ikiganiro kigufi ku bijyanye n’ubukwe bwe butegerejwe mu mpera z’uku kwezi .
Ravi mu magambo make yadutangarije ko aribyo koko agiye kurushinga n’Umukunzi we bamaranye imyaka myinshi mu munyenga w’aurukundo witwa TM Adeline arikoa kaba atarakunze kumugaragza cyane mu ruhame kuko ataba mu Rwanda ariko akaba yishimiye ko igihe cyageze ngo amwereke inshuti n’umuryango aho yaboneyeho gutumira inshuti ze mu muhango wo gusaba no gukwa uzaba kuri uyu wa 15 Kanama 2024 ukabera mu busitani bwa Green Mountain muri Mera Neza ku muzosi wa Mont Kigali , ikindi nuko yishimiye no kuzabana nabo mu Yindi mihango y’ubukwe izakurikira muri iyi week end .