SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abadepite barahiye (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abadepite barahiye (Amafoto)
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abadepite barahiye (Amafoto)

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/15 at 8:44 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, hamwe n’Abadepite 80 bashya binjiye muri manda ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni umuhango wabereye ku Kimihurura mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente warahiye, kuri uyu wa Kabiri nibwo yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame, nyuma y’imyaka irindwi ari kuri uwo mwanya.

Biteganyijwe ko mu minsi itarenze 15 Dr Ngirente na we aba yashyizeho abagize Guverinoma, bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Abikora amaze kugisha inama Perezida wa Repubulika.

Abadepite barahiye ni abaherutse gutorwa mu matora rusange yabaye muri Nyakanga, barimo Abadepite barahira barimo 37 ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije, batanu ba PL, batanu ba PSD, babiri ba PDI, babiri ba Green Party na babiri ba PS Imberakuri na 27 bo mu byiciro byihariye.

Mu badepite barahiye harimo abagabo 29 n’abagore 51. Minisitiri w’Intebe yaherukaga kurahira tariki 30 Nyakanga 2017. Ni mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, baherukaga kurahira tariki 19 Nzeri 2018.

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Algeria biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Ahupa Radio August 15, 2024 August 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

November 4, 2023
Utuntu n'utundi

Zelensky yanze gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson uherutse kuganira na Putin

April 4, 2024
Andi makuru

RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye

June 19, 2024
Imyidagaduro

Miss Aurore Kayibanda yakorewe ibirori bya Bridal Shower

July 30, 2024
Andi makuru

UK : Yafunzwe azira kwinjira mu ndege itariyo

October 7, 2024
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yashyinguwe mu cyubahiro

July 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?