SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Tshisekedi yemeje ko batazongera kubura mu biganiro bya Luanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Tshisekedi yemeje ko batazongera kubura mu biganiro bya Luanda
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yemeje ko batazongera kubura mu biganiro bya Luanda

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/08/15 at 8:44 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Ni kenshi cyane mu mbwiraruhame Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye yumvikana Kenshi avuga ko atazigera yicara ku meza amwe na M23, ndetse kenshi yumvikanaga ashinja u Rwanda kuba arirwo ruri inyuma y’intambara ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Si ibyo gusa kuko no mu minsi yashize yumvikanye avuga ko agahenge kasabwe mu biganiro by’i Luanda atari bo bagasabye. Ni mu gihe M23 nayo yari yanze gukurikiza ako gahenge ivuga ko imyanzuro yafashwe badahari badashobora kuyikurikiza.

Gusa nyuma yuko Perezida wa Angola João Lourenço asuye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagirana ibiganiro, Félix Tshisekedi yabaye nkuwahinduye ibitekerezoo.

Ku munsi wo ku wa 12 Kanama 2024 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politike hagati ya DRC n’u Rwanda. Yamwakiriye kandi nyuma yuko uyu mu Perezida wa Angola yari avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, Yatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse Perezida Tshisekedi agaragaza ko yishimiye kuba uruhande rwe ndetse n’urwa M23 bahisemo kubahiriza agahenge kasabiwe mu biganiro by’i Luanda.

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku wa 4 Kanama, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gahenge kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyije. ”

Si ibyo gusa kuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yagaragaje undi muhate ukomeye wo gushaka Amahoro muri iki gihugu ndetse yiyemeza ko batazajya babura mu biganiro by’i Luanda byiga ku buryo bwo kugarura Amahoro muri iki gihugu.

Mu byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagize Ati: “Perezida wa Repubulika yagaragaje ko Guverinoma ya RDC yiteguye kugaragara mu byiciro byose bya gahunda y’ibiganiro bya Luanda, ku buhuza bwa nyakubahwa João Lourenço”.

Ibi kandi bije nyuma yuko M23 yo idashobora kwitabira ibiganiro bya Luanda kuko Angola ari umuhuza w’u Rwanda na RDC gusa, ubwo DRC ishatse kugirana ibiganiro na M23 byabera mu kindi gihugu.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey August 15, 2024 August 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka yabereye kw’i Rebero yitabye Imana

January 9, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

October 15, 2024
Imyidagaduro

Umubyeyi wa Tupac arashinja Leta y’Amerika urupfu ry’umuhungu we

June 16, 2023
Andi makuru

Nkurunziza Jean Paul Umuvugizi wa Rayons Sport yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we (AMAFOTO)

June 22, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet agiye gukora igitaramo cye cya kabiri

May 5, 2023
Andi makuru

Onomo Hotel Kigali n’abaturage ba Muhima bateye ibiti mu rwego rwo kubagabunga ibidukikije mu mujyi wa Kigali

December 1, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?