Umunyarwenya w’Umunyarwanda Rusine Patrick yamaze gufata intambwe ikomeye mu rukundo rwe n’umukunzi we, Iryn Uwase Nizra, aho yamwambitse impeta y’urukundo iganisha ku kubana nk’umugore n’umugabo.
Rusine Patrick, uzwi mu ruhando rw’imyidagaduro nk’umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, yatangiye gushyira ahabona urukundo rwe na Iryn Uwase Nizra muri Gashyantare 2024. Ni muri uko kwezi, ku munsi w’abakundana, tariki 14 Gashyantare 2024, ubwo Rusine yerekanye ku mugaragaro umukunzi we bwa mbere, ahishura ko yibereye mu munyenga w’urukundo.
Rusine yafashe umwanya wo gushimangira iby’urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ubutumwa bwuje amagambo asize umunyu, agira ati: “By’umwihariko uyu munsi, ndizera ko wumva urukundo ngukunda, n’uburyo ndi umunyamahirwe kukugira mu buzima bwanjye. Umunsi mwiza w’abakundanye.”
Ku wa 12 Kanama 2024, Rusine Patrick yongeye gushimangira urukundo rwe ubwo yambikaga impeta y’urukundo IrynU wase Nizra . Amafoto y’iki gikorwa yaje aherekejwe n’ubutumwa bwuje ibyishimo, aho Rusine yagize ati: “Uyu munsi usobanuye itangiriro rishya riganisha ku kubana iteka.”
Yongeyeho amagambo akora ku mutima, agira ati: “Hamwe no gutera kose k’umutima wanjye, naguhisemo. Ibi bisobanuye guseka, urukundo hamwe n’iterembere ryacu twembi ubuzima bwacu bwose.”
Rusine yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko adashobora kwihanganira gukomeza gutegereza igihe cyo kubana na Nizra, avuga ati: “Ndumva kwihangana bingora ngo tubane ngukunde bizira iherezo iteka kandi n’igihe cyose.”
Rusine Patrick, uri mu banyarwenya b’inararibonye mu Rwanda, akomeje kugenda yigarurira imitima y’abakunda urwenya mu buryo bukomeye. Afite ubuhanga bwo gutera urwenya butuma yitabazwa mu birori bitandukanye, ibitaramo, ndetse no mu bindi bikorwa
N’ubwo itariki nyakuri y’ubukwe itaratangazwa ku mugaragaro, abakunzi ba Rusine n’abakurikira iby’urwenya rwe bari kwitegura gushyigikira uyu munyarwenya mu rugendo rushya rw’ubuzima arimo gutangira. Biravugwa ko imyiteguro y’ubukwe iri kugenda neza, kandi ko Rusine na Nizra bateganya gukora ubukwe bw’ikirenga, buzaba ikimenyetso cy’urukundo rwabo rwaranze igihe kinini.