SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuramyi Fortran Bigirimana agiye gukorera igitaramo I Bruxelles
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Umuramyi Fortran Bigirimana agiye gukorera igitaramo I Bruxelles
Iyobokamana

Umuramyi Fortran Bigirimana agiye gukorera igitaramo I Bruxelles

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/07 at 1:20 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi Fortran Bigirimana ku bufatanye n’Ikigo ON Entertainment, bateguye igiterane gikomeye kizahuriza hamwe Abarundi, Abanyarwanda n’abandi, hagamijwe kuramya Imana no kuyishimira.

Iki gitaramo cyiswe ‘Ndafise Impamvu’, kizaba tariki 31 Kanama 2024 kibere mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba.

Fortran Bigirimana yatangaje ko uriya  munsi uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Burayi, kugira ngo bashime Imana ku byo yabakoreye, banayiragize mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Ni ibihe bizabera umugisha benshi.Twiteze Imana, kuryoherwa no kubana n’aba-diaspora bose baba mu Burayi.

Yakomeje agira ati “Turararikira abantu kwihutira kugura amatike kuko ntabwo ari menshi, turabashishikariza kuyagura kugira ngo bikunde tuzashobore kubana muri uwo mugoroba mwiza wo gushima Imana ku byiza ikora mu buzima bwacu.”

Eddie Frank Niyonkuru uri mu bategura icyo gitaramo, yavuze ko bagiteguye bagamije guhuriza hamwe abantu kugira ngo bongere gushimira Imana bari hamwe no guhembuka mu buryo bw’umwuka.

Ati “Nyuma ya Covid-19 abantu baratatanye, biragaragara rero ko abantu bagiye kure cyane, turashaka kubahuza bahimbaza Imana. Indi mpamvu ni ukugira ngo duhuze Abanyarwanda, Abarundi n’abandi bumva ururimi rwacu kugira ngo baze, ni igihe cyiza cyo guhura n’Imana, gusenga no gusabana.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 30 ku bazagura amatike mbere, mu gihe ku bazayagura ku munsi w’igitaramo bazishyura amayero 40, mu gihe muri VIP ari amayero 50.

Igitaramo kizabera mu nyubako izwi nka KERKPLEIN EDEGEM iherereye mu mujyi wa Anvers, ahabereye ibindi bitaramo bikomeye nk’icyitabiriwe na Dr Rev Past Antoine Rutayisire, umuhanzi Papi Clever n’abandi.

 

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul August 7, 2024 August 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibya P Diddy bikomeje kuba agatereranzamba nyuma yo kuregwa mu nkiko

May 28, 2024
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025
Andi makuru

Perezida wa Sunrise FC yavuze ko bari bibeshye k’umutoza!

November 6, 2023
Imyidagaduro

Coach Gael yahishuye ukuntu Rwanda Day yamufunguriye amarembo yo gushora imari Mu Rwanda

February 12, 2024
Imikino

Ravel Maxwell Ndjoumekou arifuzwa n’ikipe ya Etincelles FC!

January 2, 2024
Imyidagaduro

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

October 24, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?