Abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza mu Rwanda barimo abakora za make up, abogoshi, abatunganya inzara n’abandi bagiye kongera guhabwa ibihembo mu gikorwa kigiye kuba ho ku nshuro ya kabiri cya Diva Beauty Awards.
Ku nshuro ya mbere abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo bahabwe agaciro mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko babayeho igihe kinini bitwa amazina atandukanye kubera ibyo bakora.
Babigarutseho ubwo hatangwaga “Diva Beauty Awards” ya mbere, ibihembo bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza, no gukomeza kumenyekanisha ababikora no kuzamura ubunyamwuga bwabo.
Niyikiza Olvier usanzwe akora akazi ko gutunganya ingohe z’abagore watangije ibi bihembo,akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Diva Beauty yavuze ko nk’umuntu umaze igihe mu kazi ko gutunganya yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba we na bagenzi be badahabwa agaciro ahitamo gutangiza ibi ibihembo.
Ati “Njye nakuze mbona ukuntu ibintu bikorwa ariko ni njye wabashije gukora nkamenyekana cyane. Ariko ntabwo byari ibintu byoroshye cyane ko aka kazi gasaba kwihangana cyane kuko habamo imbogamizi nyinshi.”
Abandi batandukanye bagiye bavuga ko bamaze imyaka myinshi ibikorwa byabo bidahabwa agaciro ngo bihabwe ibihembo, kuri iyi nshuro bakaba batangiye kwishimira ko hari ababonye ko ibyo bakora bikwiriye gushimwa.
Mu bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere harimo icya Best Lash Artist [Utunganya neza ibitsike n’ingohe kurusha abandi] cyegukanywe n’uwitwa Shaggy, Best Make Up Artist yabaye Trendy Shadow mu gihe Ukora Imisatsi Neza [Best Hair Artist] yabaye uwitwa Eugene Hairstyle.
Utunganya Inzara neza [Best Nail Artist] yabaye uwitwa Isaiah Nails, Ahakorerwa ibikorwa bya Massage heza [Best Waxing, Massage & Facial] habaye muri Alcobra Dubai, Ukora Tatoo Neza [Best Tattoo artist] yabaye Shema Tatoo, umwogoshi mwiza [Best Barber] aba Wamunigga umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare mu gihe Saloon nziza [Best Hair Saloon] yabaye Kigali Clipper Zone.
Uwitwa Batman yahize abandi bari bahatanye muri ibi bihembo kubera ko ari we watowe cyane kurusha bagenzi be.
Iki gikorwa ku nshuro ya kabiri biteganyijwe ko kizaba mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira (10). Magingo aya hakaba hagezweho igikorwa cyo kwandika abazahatana muri buri cyiciro.