Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Weasel yakoze igitaramo cyo kwibuka Mugenzi Radio cyabereye muri Africana Hotel I Kampala kikitabirwa n’abafana ibihumbi n’ibihumbi.
Iki gitaramo cya Weasel nicyo cya mbere uyu muhanzi yateguye kuva muri 2017 mugenzi Mozey Radiop yitabye Imana igikorwa uyu muhanzi yashimiwe na benshi mu bakunzi ba muzika muri icyo gihugu ariko mubamushimiye harimo n’umubyeyi we Prossy Mayanja .
Nyuma y’icyo gitaramo umubyeyi wa Weasel Prossy Mayanja yashimiye cyane Umugore we Teta Sandra kuba yarabaye yafi cyane umuhungu we Weasel nubwo bagiye bahura n’ibibazo byinshi mu rugo rwabo bitewe n’imico ya Weasel
Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BBS yo muri Uganda yagize ati “Ndashimira Umugore we Teta Sandra kuba yarahagararanye nawe muri iki gihe cyose no mu bibazo banyuzemo .yamugize umuntu ukomeye kandi aramukomeza cyane bituma aba umuntu ukomeye kurushaho.
Uyu mubyeyi kandi yafashe umwanya ashimira abahungu be Jose Chameleon na Pallaso kuba barakomeje kuba hafi y’umuvandimwe wabo Weasel ndetse no kumushyigikira.