SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame
Andi makuru

Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/05 at 2:18 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

 Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye gusura u Rwanda aho azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe tariki 11 Kanama 2024.

Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama, Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba ngiye gusura iwacu ha kabiri ari ho mu Rwanda. Nzitabira irahira rya Afande Kagame. Nta kabuza ko bizaba ari ibiriro bya mbere muri Afurika. Harakabaho Urukundo [Rukundo Egumeho!]”.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 yari ishize avutse. Icyo gihe yari umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umutekano.

Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ubu bushake bwa Muhoozi ni bwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 5, 2024 August 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris

July 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cheick Camara umuyobozi wa Service Now Africa

May 23, 2025
Utuntu n'utundi

Mayotte :Impunzi z’abanyarwanda n’abarundi zikomeje guhura n’uruva gusenya kubera umutekano muke

January 30, 2024
Imyidagaduro

Javanix yahuje imbaraga na Racine bashyira hanze indirimbo bise Champion ikoze mu buryo budasanzwe

March 27, 2023
Imyidagaduro

Album 25Shades ya Bwiza izagera kw’isoko tariki ya 16 Gicurasi 2025

May 14, 2025
Imyidagaduro

Ubukwe bw’umwana w’umunyemari Ambani bukomeje kuvugisha benshi kw’isi

July 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?