SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kigali Auto Show yongeye gusiga amateka ku bakunzi ba Moto n’imodoka sidasanzwe (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kigali Auto Show yongeye gusiga amateka ku bakunzi ba Moto n’imodoka sidasanzwe (Amafoto)
Imyidagaduro

Kigali Auto Show yongeye gusiga amateka ku bakunzi ba Moto n’imodoka sidasanzwe (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/04 at 4:37 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Tariki ya  03  Kanama 2024 ni imwe mu matariki yari ategerejwe na benshi nyuma yaho abategura ibirori bya  Kigali  Auto Show  bimurikirwamo  Imodoka na Moto  bidasanzwe batangarije ko bigiye ko ngera kuba  ku nshuro yayo ya 2.

Ibi  birori  byitabiriwe n’abanyamugi benshi ndetse n’abanyamahanga  aho bari bazindukiye mu ntara  y’Iburasirazuba  mu Karere  ka Bugezera ahazwi nka  Tuza Inn Hotel  maze  bakirebera imyiyereko  inyuranye y’abatunze zimwe  mu modoka zihariye harimo izigezweho n’izo mu myaka  yashize .

Ibi birori  byatangiriye  mu mujyi wa Kigali aho imodoka zirenga 100 zari zandikishijwe zatangiranye  imyiyereko mu mihanda ya Kicukiro  gukomeza Gahanga kugeza ugeze  mu karere ka Bugesera aho hakurikiyeho ibirori  bibereye ijisho aho  buri wese  wari ufite ikinyabiziga yarushanyijwe ashaka kwerekana ubuhanga ndetse n’ubukaka  mu gukaranga imodoka mu kibuga kinini cyari cyateganyijwe aho  abagize Itsinda rya  Subaru team ryaturutse   mu gihugu cya Uganda  ryeretse abanyarwanda bari bahanganye  ko bakwiye gusubira kwongera kwihugura mu gutwara  Imodoka maze bakegukana   umwanya wa mbere  .

Nyuma  yo guhemba abitwaye   neza mu kurushanwa  gutwara Imodoko Muyango  Claudine wari umushyushyarugamba  yatumiwe abari bitabiriye ibyo birori  ku rubyiniro kugira  ngo bishimane  n’Itsinda  rya  Tag Team ndetse na  Dj Marnaud  bari biteguye kubasusurutsa kabone  ko n’amasaha yari akomeje  kugenda akura  ari nako abantu baryoherwa n’icyo kunywa no kurya cyari  gihari ku bwinshi.

Nkuko  byari biteganyijwe kuri Gahunda  Dj Marnaud  mu minota mike yamaze  ku rubyiniro  yasusurukije abaraho bose barishima  bigera  naho batangira  kwitegura  Tag  Team  yari itegerejwe  na  benshi  nkuko byagaragara ariko siko byaje kugenda kuko abo basore byarangiye  badataramiye aho ngaho .

Tag Team bari bahageze kare bamaze no gusuzuma ibyuma byabo, abantu batangiye kwegerana ngo bacinye akadiho, hahise haduka amakuru y‘uko inzego z’Ubuyobozi zitegetse ko umuziki uzima.

Ahagana Saa Tatu n’igice z’ijoro, abateguye ibirori basabwe kwimura urubyiniro bakarujyana hafi n’amacumbi abari bafashe ibyumba bagombaga kuraramo, ndetse ninako babigerageje gusa benshi mu bari bitabiriye ibi birori bahise bitahira cyane ko bwari bwamaze no kwira.

Tag Team na DJ Marnaud byarangiye badasusurukije abakunzi b’umuziki nubwo baje kujyanwa mu kabyiniro kitwa Inferno lounge  ku kacyiru  gasanzwe ari akabari kabateguye iki gitaramo baba ariho basusurukiriza abakunzi babo.

Ibirori bya  Kigali Auto show  bisanzwe bitegurwa  na Kompanyi ya M&K  byaherukaga kuba  ku nshuro ya mbere tariki 12 Kanama  2023 bibera  ku kibuga cya Cricket i Gahanga biyoborwa na Sheilah Gashumba afatanyije na Miss Nishimwe Naomie  bafatanyije naba Dj  nka DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 4, 2024 August 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Joe Biden yatumiye Donald Trump muri white house

November 11, 2024
Andi makuru

The Ben yasobanuye inshuti nziza iyo ariyo

November 19, 2024
Imikino

CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya

November 28, 2023
Imyidagaduro

Niyonzima Haruna yahishuye uko atarotaga kuba icyamamare mu mupira w’amaguru

November 1, 2024
Andi makuru

Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko rwitabiriye urugerero rw’inkomezabigwi kurangwa n’umurava

January 14, 2025
Imyidagaduro

Davido yatangaje uko yamenye ko akomoka mu muryango w’abaherwe akiri muto

January 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?