Umuhanzi Ngenzi Hamza ukoresha izina rya Medjo D.a.b.a Ukorera umuziki ni umunyarwanda usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cy’ubuholandi wakuze aziko azakina ruhago mu Rwanda yakoranye indirimbo n’Umuhanzi Mico The Best .
Uyu muhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda yamenyekanye mu ndirimbo nka Hobby,Hiyo yakoranye na Papa Cyangwe ndetse na Shattas yishimiye kuba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi Mico The Best umwe mu bamaze imyaka myinshi muri uyu muziki nyarwanda
Medjo Mu kiganiro n’umunyamakuru wa AHUPA RADIO yamutangarije byinshi mu rugendo rwe rwa muziki yagize “ati Mu bwana bwanjye nakuze Nkunda umupira w’amaguru cyane kuko anawukinaga ariko uko imyaka yagiye yegera imbere nibwo natangiye kwibonamo impano yo kuririmba nubwo ntahise mbikora ako kanya ariko ubwo nimukiraga mu gihugu cy’Ubuholandi naje kwisanga ndi kuririmba nubwo byabanje kugorana kuko gukora umuziki ku mugabane w’iburayi bigoye ariko nabigezeho umwaka ushize mu kwezi kwa Gatatu ubwo nari mu biruhuko mu Rwanda nahuye n’inshuti yanjye twakuranye bita Hakizimfura Dieudonne uzwi nka Didos Art dushinga studio yitwa A2TF dukorana umushinga waje kuvamo indirimbo yanjye ya Mbere nise Hobby yakunzwe n’abatari bake nubwo bwari ubwa mbere byatumye ngira ingufu nyinshi zo gukomeza gukora umuziki.
Yakomeje nyuma yo kubona uko indirimbo Hobby yakiriwe nahise nshyiramo ingufu nyinshi nkora izindi eshatu harimo niyi nakoranye na Mico The Best twise Mfata .
Ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yise Mfata yatubwiye ko ari indirimbo yakoze ubwo aheruka mu Rwanda akaba yarifuje kuyikorana n’Umuhanzi Mico The Best nk’umwe mu bahanzi b’ae.bahanga mu Rwanda kandi ufite ubunararibonye mu kwandika indirimbo nziza akaba yaramwiyambaje kugira ngo bakorane kubera ibyo byonyine uretse ko basanzwe ari n’inshuti mu buzima busanzw
Mu gusoza Medjo Daba yashimiye byimazeyo urukundo agaragarizwa mu muziki we n’abakunzi be anashimira abakomeje kumubera amaboko bamutera inkunga mu buryo butandukanye burimo no kubisakaza ahashoboka hose harimo n’itangazamakuru
Indirimbo Mfata ya Medjo D.a.b.a na Mico The Best yakozwe mu buryo bw’amajwi na Top Hit muri A2TF studio , mu gihe amashusho yatunganyijwe na yuFayzo Pro umaze kubaka izina mu gutunganya amashusho y’abamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda