Umuhanzi yanyuze imitima y’ibihumbi by’abafana be bitabiriye igitaramo yakoreye Lugogo Hockey Grounds mu ijoro rishyira ku Cyumweru.
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, umuhanzi Joseph Akinwale wamamaye mu muziki nka Joe Boy yageze i Kampala muri Uganda ku nshuro ye ya kabiri ubwo yari yitabiirye igitaramo cyabereye Lugogo Hockey Grounds.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa Gatanu, Joe Boy yavuze ko yishimiye gutaramira muri Uganda kandi ko yizeye adashidikanya ko azatanga ibyishimo ku bantu bazaza kwifatanya nawe mu gitaramo cye.
Ku wa Gatandatu, abantu barakubise baruzura mu kibuga cya Lugogo Hockey hanyuma babanza kuryoherwa n’abavanga imiziki muri Uganda barimo bahatanira gushimisha abantu.
Mbere y’uko Joe Boy agera ku rubyiniro, abavanga imiziki babiri aribo EM That Guy na Eyo Mackus babanje guhatana ubwabo bacurangira abantu aho igihembo nyamukuru cyari itike y’indege ya Uganda Airlines y’ubuntu ahantu aho ariho hose uwatsinze yakwifuza kujya.
Nyuma yo guhatana, Joe Boy yageze ku rubyiniro ahagana Saa Sita hanyuma anezeza ibihumbi by’abafana be bari bamutegerezanyije amatsiko cyane ko atari inshuro ya mbere yari ahataramiye ndetse biza kuba akarusho ubwo Baraka yatunguranaga akamusanga ku rubyiniro.
Joe Boy yaririmbye indirimbo ze zirimo, “Beginning,” “Show Me,” “Wetin Be Love,” “Cubana,” “Likkle Riddim,” “Duffel Bag,” “Contour,” “Baby,” “Call,” “Don’t Call Me Back,” “Focus,” “Lonely,” “Osadebe,” na “All for You.”.Joe Boy perfoming at the Lavida Rave at Lugogo Hockey grounds. Photo by Ignatius Kamya