Ngarukiyintwali Jean De Dieu wamenyekanye nka Maitre Dodian nyuma y’igihe kinini yariyeguriye umuziki wa Live yasubiye muri Studio ku busabe bw’abakunzi be ashyira hanze Indirimbo ebyiri nshya arizo Ndabisengera na Nyemerera .
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka Narabyemerewe ,Isoni n’izindi ziakunzwe cyane mu myaka ishize yatuganiriye impamvu ataherukaga gushyira indirimbo hanze mu myaka ibiri ishize .
Dodian yatangarije Ahupa Radio ko umuziki atigeze awureka ahubwo yo yari yarafashe inzira yo gukora live muri band mu rwego rwo kuzamura ubuhanga bwe ibintu we adafata nko kureka umuziki kuko nubundi yarahari kandi yishimira urwego agezeho kuko ubu indirimbo ashobora kuzikora mu buryo bw’imbona nkubone atarinze kuziririmbira kuri machine gusa .
Tumubajie imvano y’izo ndirimbo zombi zumvikana ko ari izu Rukundo Maitre Dodian yatubwiye ko indirimbo Ndabisengera ari indirimbo ivuga ku Rukundo rw’umuhungu n’umukobwa bakundanaga ariko umwe ari kure y’undi bakajya bagira imbogamizi zo kuvugana kenshi . umuhugu we akajya ahora asaba Imana ngo izongere ibahuze urukundo rwabo rurusheho kuryoha akaba ariyo mpamvu yayise kuriya kuko ari ibintu biba ku bantu benshi bakundana batari kumwe iteka bicara basaba Imana kongera kubahuza .
Ku ndirimbo Nyemerera nayo n’iyu Rukundo rw’iki gihe aho abasore b’iki gihe basigaye bakunda gutereta abakobwa ariko ugasanga abakobwa batinya kubemerera urukundo ako kanya kubera agahinda baba barahuye nako mu Rukundo ariko we yayikoze asaba umukobwa ko yamwemerera urukundo kuko we yifuza ko bakundana akaramata kandi urukundo ruzira uburyarya .
Mu gusoza Maitre Dodian yongeye gusoma abakunzi be ko bakomeza kumushyigikira bajya ku mbuga nkoranyambaga se bakamukurikira kandi nawe arabizeza ko ubu nta gihe azongera gushyiramo ngo atinde kubaha indirimbo nziza .Indirimbo Ndabisengera mu buryo bw’amajwi yakozwe na Logic Pro inonosorwa na Bob Pro naho amashusho atunganywa na AB Godwin, mu gihe nyemerera yo yakozwe na Evydecks na Bob Pro nayo amashusho atunganywa na AB Godwin