Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa kidasembuye cya Maltona gikorwa n’uruganda rwa Skol Brewery, avuga ko bitazabangamira umuhamagaro we.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, ni bwo ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery Ltd bwahuye na Israel Mbonyi bumwemeza nka ‘Brand Ambassador’ mushya wa Maltona cyane ko ari ikinyobwa kidasembuye.
Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Eric Gilson, yashimangiye ko kwemeza uyu muhanzi ari amahitamo meza kuri iki kinyobwa cy’umwimerere cyatangiye gukundwa n’abatari bake.
Ati “Impamvu yatoranyijwe nta yindi ni uko ari umwiza mu beza kandi na ’Maltona’ ikaba ari ikinyobwa cya mbere. Twishimiye gukorana na we kandi benshi bazabigiriramo inyungu.”
Israel Mbonyi yasobanuye mu ncamake uko igitekerezo cyo kwamamaza iki kinyobwa yakigize, ati “Nari kumwe na bamwe mu nshuti zanjye turi kuganira, ndagisogongera numva ndagikunze. Aho niho byahereye rero tuza guhura ndetse twumvikana uko twakorana tukayigeza kuri benshi.”
Mbonyi kandi yakomeje avuga ko kwamamaza iki kinyobwa bidakwiye gufatwa nko gutandukira ku ntego ze kuko kuba kidasembuye byonyine nta kabuza ko kuba yacyamamaza.
Ati “Nshimiye abayobozi baduhisemo ariko ndashaka no gusobanura ko iki atari ikinyobwa gisembuye cyane ko ntakwamamaza ibindi bitari ibyo mu by’ukuri. Ntacyo bintwaye rero kuko nzi ukuri kandi n’abantu bazi ko ntakora ikintu nk’icyo. Nkeka ko benshi babivuga batebya.”
Maltona ni ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye, bikaba akarusho iyo ikonje.
SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw.