Abanyarwenya Dr Hilary Okello na Teacher Mpamire bategerejwe muri Gen-Z Comedy bageze i Kigali mbere y’umunsi umwe ngo basusurutse abakunzi b’ibi bitaramo biri mu bigezweho mu Rwanda.
Aba banyarwenya bitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ gitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, kikaba kimaze kubaka izina mu kuzamura impano z’abanyempano batandukanye.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2024.
Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo cyanatumiwemo abandi banyarwenya nka Pirate, Ambasaderi w’abakonsomateri,Rumi, Clement Inkirigito, Dudu, Keppa na Muhinde naho uzaba akiyoboye ni Fally Merci.
Mu kiganiro aherutse kugira n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa kwa Perezida Kagame , Fally Merci yagize ati “Aha niho twe abakunda gusetsa cyangwa guseka tuzabyinira intsinzi. Ni igitaramo cyo kwishimira amahitamo yacu.”
Dr Hilary Okello yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2024 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze bitangiye.
Ku rundi ruhande, Teacher Mpamire we ni ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda.