SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye
Utuntu n'utundi

Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye

Ahupa Radio
Last updated: 2024/07/23 at 3:43 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

 Umuyobozi Mukuru wa ‘United States Secret Service’, Urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru ndetse n’ababaye abayobozi bakuru, Kimberly Cheatle, yeguye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press, Cheatle yeguye nyuma yo gushyirwaho igitutu giturutse ku iraswa rya Donald Trump ryabaye tariki ya 13 ubwo yaganiraga n’abamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania.

Icyo gihe, Trump wabaye Perezida wa Amerika wa 45 yarashwe ugutwi kw’iburyo. Umusore wamurashe, Thomas Matthew Crooks, na we yararashwe, arapfa.

Uyu muyobozi ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, yanenzwe, agaragarizwa ko abakozi b’uru rwego bagize uburangare bukomeye, byashoboraga gutuma Trump yicwa.

Cheatle yabwiye abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’inzego z’igihugu ko urwego abereye umuyobozi rwitwaye nabi, asaba ko amakosa yose yakozwe ari we wayabazwa.

Yagize ati “Akazi karatunaniye. Nk’umuyobozi wa Secret Service ya Amerika, nemeye kubazwa amakosa yakozwe mu rwego rw’umutekano. Igeragezwa ryo kwica Donald Trump wabaye Perezida ryabaye tariki ya 13 Nyakanga ni ikosa rikomeye ryabaye mu myaka mirongo.”

Ibi biro ntaramakuru byasobanuye ko Cheatle yandikiye abakozi bo muri uru rwego ‘email’ ibamenyesha ko yafashe icyemezo cyo kwegura.

Kimberly Cheatle amaze imyaka irenga 27 muri Secret Service. Yayoboye uru rwego kuva muri Nzeri 2022, ubwo yasimburaga James Murray.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio July 23, 2024 July 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Semuhungu yavuye imuzi ibya Traffic n’umushinga we yise Semuhungu Experience

May 2, 2025
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025
Andi makuru

Polisi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 154

November 11, 2024
Andi makuru

Umunyarwenya Steve Harvey yakiriwe mu biro na Perezida Paul Kagame

November 20, 2024
Andi makuru

RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka

September 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugezi we wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló

April 29, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?