Umuyobozi Mukuru wa ‘United States Secret Service’, Urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru ndetse n’ababaye abayobozi bakuru, Kimberly Cheatle, yeguye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press, Cheatle yeguye nyuma yo gushyirwaho igitutu giturutse ku iraswa rya Donald Trump ryabaye tariki ya 13 ubwo yaganiraga n’abamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania.
Icyo gihe, Trump wabaye Perezida wa Amerika wa 45 yarashwe ugutwi kw’iburyo. Umusore wamurashe, Thomas Matthew Crooks, na we yararashwe, arapfa.
Uyu muyobozi ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, yanenzwe, agaragarizwa ko abakozi b’uru rwego bagize uburangare bukomeye, byashoboraga gutuma Trump yicwa.
Cheatle yabwiye abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’inzego z’igihugu ko urwego abereye umuyobozi rwitwaye nabi, asaba ko amakosa yose yakozwe ari we wayabazwa.
Yagize ati “Akazi karatunaniye. Nk’umuyobozi wa Secret Service ya Amerika, nemeye kubazwa amakosa yakozwe mu rwego rw’umutekano. Igeragezwa ryo kwica Donald Trump wabaye Perezida ryabaye tariki ya 13 Nyakanga ni ikosa rikomeye ryabaye mu myaka mirongo.”
Ibi biro ntaramakuru byasobanuye ko Cheatle yandikiye abakozi bo muri uru rwego ‘email’ ibamenyesha ko yafashe icyemezo cyo kwegura.
Kimberly Cheatle amaze imyaka irenga 27 muri Secret Service. Yayoboye uru rwego kuva muri Nzeri 2022, ubwo yasimburaga James Murray.