SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Lionnel Messi n’umugore we ndetse n’inshuti zabo bari mu bihe byiza I Miami
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Lionnel Messi n’umugore we ndetse n’inshuti zabo bari mu bihe byiza I Miami
Imikino

Lionnel Messi n’umugore we ndetse n’inshuti zabo bari mu bihe byiza I Miami

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/07/23 at 8:30 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi ufite ikibazo cy’imvune n’umugore, Antonela Roccuzo, baryohewe n’ubuzima aho bari mu biruhuko.

Umwe mu bakinnyi batajya bagarukwaho cyane hanze y’ikibuga ni Lionel Messi ugereranyije na mukeba we Cristiano Ronaldo. Kuri ubu rero ari kugarukwaho nyuma y’amafoto yashyizwe hanze n’umugore we ayanyujije kuri Instagram ku mugoroba wo kuwa Mbere.

Antonela Roccuzo yashyizeho amafoto ari kumwe n’umugabo we, Lionel Messi bari mu bwato i Miami ubona baryohewe n’ubuzima. Yanashyizeho andi mafoto bari kumwe na Luis Suarez, umugore we Sofia n’abandi bo mu muryango we nabwo bari i Maimi mu bwato.

Lionel Messi na Luis Suarez basanzwe ari inshuti magara kuva bakinana mu Ikipe FC Barcelona kugeza ubu bakinana muri Inter Miami ndetse akenshi iyo bari mu biruhuko bombi bakunda kuba bari kumwe.

Uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 8 aryohewe n’ubuzima mu biruhuko nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune ari ku mukino wa nyuma wa Copa America batsinzemo Colombia, bagahita begukana igikombe.

Kugeza ubu ntabwo bizwi igihe azavira mu mvune agakomeza gufasha ikipe ye ya Inter Miami irimo irakina imikino ya shampiyona.

Lionel Messi agaragaye mu biruhuko nyuma yuko na Cristiano Ronaldo yari amaze iminsi agarukwaho cyane aho na we abirimo n’umugore we Georgina Rodriguez.

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy July 23, 2024 July 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko

May 27, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

The Ben Yongeye gufatirwa n’Ikiniga imbere y’ikoraniro ry’abantu

December 11, 2023
Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 127 Frw/L

April 4, 2024
Andi makuru

Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda

February 28, 2025
Imyidagaduro

Teta Sandra yashimiye umugabo we Weasel nyuma yo kumuha impano y’imodoka nshya

April 17, 2025
Imyidagaduro

Gabiro Guitar mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda Evolve Music mu rubanza baburanaga

May 1, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?