SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.
Imyidagaduro

Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/19 at 12:02 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yashyizwe ku rutonde rw’abantu bazitabira kandi bagahabwa ibihembo mu nama yiswe “100 Most Notable Peace Icons Africa”.

Ni ubwa mbere iyi Nama Mpuzamahanga ishamikiye kuri ‘Business’ igiye kubera i Kigali, Izaba mu gihe cy’iminsi ine, kuva ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 4 Kanama 2024 kuri Kigali Marriott Hotel, ahazaba hateraniye abayobozi n’abavuga rikumvikana mu ngeri zinyuranye z’ubuzima.

Iyi nama yahujwe no gutanga ibihembo ku babaye indashyigikirwa mu bikorwa basanzwe bakora, ndetse n’imiryango inyuranye ikorera hirya no hino muri Afurika.

Yateguwe n’ikigo ‘100 Most Notable Peace Icons Africa’ bafatanyije na Peace Ambassador Agency Worldwide, Davdan Peace, ndetse na Advocacy Foundation. Kandi byitezwe ko izitabirwa n’abantu barenga 1000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cysane muri Afurika.

Muri rusange ibihembo bizahabwa indashyigikirwa mu bikorwa byahinduye ubuzima bw’umubare munini nko muri Politiki, ‘Business’, kwihangira imirimo, Siyansi, Ubuhanzi, Ibikorwa by’uburagiraneza, imyidagaduro n’ibindi binyuranye.

Alliah Cool washyizwe muri ibi bihembo ku nshuro ye ya mbere, yabwiye InyaRwanda ko “bigaragaza ko ibikorwa nagiye nkora mu bihe bitandukanye byatanze umusaruro”. Ati “Kuba nakwegukana igikombe nk’iki, bisobanuye iyaguka ry’imbago zanjye mu bikorwa nsanzwe nkora, kandi zarushaho.’

Iyi nama y’iminsi ine ndetse n’umuhango wo gutanga ibi bihembo uzitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye nka: Dr Dauda Lawal, Mr Noah Nuhu, Queen Vickylextar Beatrice Naa Manye Fofo Okang Sowah, Dr Muhammed Dahiru, Amb Isimbi Alliance, Lady Sylvia Nduka, Queen Kalimpinya, Dr Samira Buhari, Founder of Daurama Foundation, Amb MohammedTijjaniSabiu, HonYarTelar, High Chief HRH Eze Boniface Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

Hari kandi Dr Dominic Oduro Antwi, Dr Linus Okorie, Dr Nabhit Kapur, Hon Anastacia Ndhlovu, H.E Professor Smelly Dube, Ms Timi Clark, Mr Melody Fidel Okwuazu, Farouk Khailann, Dr Gd Singh, Dr Angel Josephat Natianota, Dr Paddy Emmanuel Iyamu, Agness Sulaiman Kahamba, Dr Daniel Moses, Amb Chinedu Raymond, Dr Simon Adozi, Amb Yusuf Shehu Tijjani, Hon Dr Dubem Oguegbu, Nosipho Mncwabe, Hon Ahmed Bashir;

Dr Dallaji Noah Nuhu, Hon Gambo Manzo, Dr Kamaldeen T.Kuku, Ntangeki Ambrose Nshala, High Chief Higgins Peter, Michael L.Bartlett-Vanderpuye, Amb Tricia Obi-Abu, H.E Amb Adeniran Michael Timothy,  Dr Hauwa Babura, George E.Okoh, Natukunda Fortunate, Dr Abdulrazak Mohammed,

Ndetse na Amb Dr Victor Okon, Mr Hero Chinedu Usiagwu, Saadatu Adamu, Founder of Secure D Future Initiative, Dr. Imane Kendili, Abdelhak Najib PHD, Professor Nicaise Ndembi, Innocent Chinedu Offia, Eze Dr Ken.O. Nwala, Oyebanjo Bosola, na Dr David Didier Lissassi.

Urubuga rw’abari gutegura iyi nama n’ibi bihembo rugaragaza ko urutonde rw’abazahabwa ibihembo barimo Isimbi Alliance [Alliah Cool], Dr Imane Kendili, Amb.Adeniran Michael Timothy, Dr.David Didier Lissassi Assogba, Yar Telar Ring Deng, Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

Yusuy Shehu Tijani, Mohmmed Tijjani Sabiu, Angel Josephat Natianota, Kojo Mensa Amissah, Peter Asiimwe, Kamaldeen T.Kuku, Smelly Dube, Higgins Peter, Hero Chinedu Usiagwu, Dauga Lawal, Abdelhak Najib n’abandi.

Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nama, Amb Dr. Kingsley Amafibe yagaragaje ko abazahabwa ibihembo ari abantu bakoze ibikorwa byiza bizasiga umurage, kandi bizabera urumuri ibisekuru bizaza mu gihe kiri imbere.

Iyi nama iri gutegurwa kandi ku bufatanya na Tarama Rwanda, yitezweho kuzafasha benshi kwiyungura ubumenyi, guhuza abantu banyuranye, hagamije gushakira hamwe icyateza imbere umugabane wa Afurika.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul July 19, 2024 July 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Yago yahishuye uko yamenyanye n’umukunzi we yahimbiye indirimbo

March 24, 2025
Imyidagaduro

Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent,

June 1, 2023
Andi makuru

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa DRC ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin

May 17, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama yiga ku burezi n’ubumenyi muri Mauritanie

December 9, 2024
Imikino

Amafoto azibukwa na benshi ku mukino wa Nigeria yatsinzemo amavubi imbere ya Perezida Paul Kagame

March 22, 2025
Imyidagaduro

Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music

February 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?