SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyishimo by’umunyamideli Sonia Mugabo wambitse abakomeye barimo Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibyishimo by’umunyamideli Sonia Mugabo wambitse abakomeye barimo Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza (Amafoto )
Imyidagaduro

Ibyishimo by’umunyamideli Sonia Mugabo wambitse abakomeye barimo Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/18 at 2:40 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

 

Uruganda rw’imideli mu Rwanda numa y’uko ruhawe ingufu nyinshi  mu gutunganya no gukora imideli  ijyanye n’umuco w’abanyarwanda benshi  ndetse  inaranga myinshi mu mico y’abanyafurika   ibizwi nka  Made In Rwanda  iyo tuvuzemo abanyamideli  ntiwaburamo izina  Sonia Mugabo umaze kubaka izina cyane mu gukora imyenda ikunzwe n’abakomeye baturutse kw’isi hose .

 

Muri  iyi nkuru  ntago turi bugaruke ku bikorwa  bya bya buri munsi ariko turagaruka ku byaranze   igikorwa cyo  kwiyamamaza  k’umukandida w’umuryango FPR inkotanyi Paul  Kagame wakunze kugaragara mu myambaro myiza  cyane  yavuzweho na benshi kubera ubuhanga ikozemo .

 

Nkuko twabivuze ruguru nyuma yaho umukandida Paul Kagame yegukanye itizinsi ku majwi  99.18 byaje kumneyekana umuntu wari uri inyuma yo kwambara neza kwa Nyakubahwa  Paul Kagame mu  byumweru bisaga bitatu bazengurutsemo  intara hafi ya  zose z’U Rwanda uwo  ntawundi  ni Sonia  Mugabo .

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane  uyu munyamideli Sonia  Mugabo  yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze ashyiraho amafoto  ya  Nyakubahwa Paul Kagame menshi agaragaza  ibyishimo n’uruhare

yagize mu bihe by’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite cyane cyane kuba yarambitse Perezida Kagame.

Sonia Mugabo yatangaje ko ari ishimwe rikomeye kuba yarambitse Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abahanzi batandukanye mu bihe byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu bibera hirya no hino mu gihugu, imyenda yahanzwe na Sonia Mugabo yafashije benshi kurimba. Umupira wanditseho “Ni Wowe” wararamaye cyane kuko wambawe na benshi barimo abakomeye.

Sonia Mugabo ati: ”Kugira uruhare mu gukorera umukandida wacu Nyakubahwa Paul Kagame imyambaro ya RPF mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora 2024, byari ishema kuri twe. Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Sonia Mugabo ni umunyarwandakazi w’umushabitsi akaba umuhanga mu gutunganya imideli. Yashoye ubumenyi, umwanya n’amafaranga mu gutunganya imideli. Atunganya imyenda y’abagabo n’abagore.

Yinjiye by’umwuga mu ruganda rw’imideli muri 2013, uwo mwaka akaba yaramuritse imyambaro ya mbere muri Kigali Fashion Week, maze muri 2017 ashyira ku isoko ibyiciro bibiri byihariye by’imyambaro.

Mu 2017, Sonia Mugabo yashyizwe na Forbes ku rutonde rwa ba Rwiyemezamirimo 30 bakiri bato bahagaze neza muri Afrika, “30 Most Promising Young Entrepreneurs In Africa 2017”. Imikorere ye mu bushabitsi yabereye urugero benshi.

Uyu muhangamideri w’izina rikomeye mu Rwanda, yavukiye muri Kigali kuwa 05 Gicurasi 1990. Yize muri Green Hills Academy mu Rwanda aza gukomereza muri Lake Forest Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize kandi muri Kaminuza ya Buena Vista aho yakuye impamyabumenyi mu Buhanzi. Sonia Mugabo yashakanye na Diego Twahirwa mu mwaka  2021 ubu bkaba bamaze imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul July 18, 2024 July 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

RIB yataye muri yombi Nzizera Aimable wayobora Rwanda Gospels Stars Live

June 10, 2024
Andi makuru

Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC

January 30, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye abarahiye bakora mu nzego z’ubutabera ko abantu bose bakwiriye kubafata mu buryo bungana.

November 14, 2023
Andi makuru

#Kwibuka21: Abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

April 11, 2025
Iyobokamana

Ishimwe Josh wakuranye inzozi zo kuzaba umuramyi ukomeye yijeje abanyarwanda igitaramo kinogeye amaso

August 18, 2023
Imyidagaduro

Nyuma y’igihe kirekire Bahati Makaca atifuza ko umugore we amenyekana amafoto ye yageze hanze

June 14, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?