Abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z Comedy bamaze gufata kumenyerwa nk’aba ‘Gen-Z’, bagiye kubyinira intsinzi mu gitaramo cyatumiwemo abanyarwenya bakomeye mu Karere nka Teacher Mpamire na Dr Hilary Okello.
Ni muri gahunda y’ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci bikaba bimaze kubaka izina mu kuzamura impano z’abanyempano batandukanye.
Iki gitaramo gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2024.
Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo cyanatumiwemo abandi banyarwenya nka Pirate, Ambasaderi w’abakonsomateri,Rumi, Clement Inkirigito, Dudu, Keppa na Muhinde naho uzaba akiyoboye ni Fally Merci.
Fally Merci usanzwe ategura icyo gitaramo yatangaje ko abakunda gusetsa cyangwa guseka ariho bazabyinira intsinzi. Ni igitaramo cyo kwishimira amahitamo yacu.”
Dr Hilary Okello yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2024 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze bitangiye.
Ku rundi ruhande, Teacher Mpamire we ni ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda.