Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga, Paul Kagame ategerejwe kuri Site ya Gahanga ahateraniye ibihumbi by’abatuye Akarere ka Kicukiro n’abandi bavuye mu bindi bice by’umujyi wa Kigali yakiranywe ubwuzu bwinshi .
Ni umunsi wa 15, ukaba uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yiyamamarijemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.
Iki gikorwa cyaranzwe nd’ushya twinshi cyane ugereranyije n’ibndi bice umukandida wa RPF inkotanyi yiyamamarijemo niba ari ukubera ko ari mu mujyi wa Kigali ntiwamenya
Mu kwamamaza Umukandida wa RPF wabaye umnwya mwiza ku bahanzi nyarwanda kongera kwiyerekana imbere y’abakunzi babo ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye icyo gikorwa .
Kw’isaha ya saa tatu n’igice Bushali ni we muhanzi wabimburiye abandi gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga, aririmba “Ku gasima”.Yahise yakira Kivumbi King waririmbye “Nakumena Amaso”.
Nyuma yabo hakurikiyeho Umuhanzi Gakunzi Emery uzwi nka Riderman cyangwa Igisumizi, ari gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo “Till I die” yahuriyemo na Urban Boyz.
Eazy waje akurikiye Ndandambara, yageze ku rubyiniro ahera kuri “Bana” mbere yo gukurikizaho “Jugumila” ibintu bihidnura isura akavumbi karatumuka .
Uko iminota yagenda niko abantu ibihumbi bakomeza kwiyongera , Umuhanzi Bwiza Emerance yahamagawe ku rubyiniro, ahera kuri “Ogera” ivuga ibigwi Paul Kagame, yahuriyemo na Bruce Melodie.Yakurikijeho “Do Me”.
Ariel Wayz ,alyn Sano ,Dr Claude King James na Bandi abahanzi bakomeje kugends basusurutsa abanyamuryango ba RPF inkotanyi kugeza ubwo Umukandida akaba na Chairman wa RPF Nyakubahwa Paul Kagame yari ageze kuri site ya Gahanga maze yakiranwa akanyamuneza kuzuyemo amashyi n’impundu
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagaragaje ko bigoye kugira aho ahera kuko byagarutsweho n’abamubanjirije bose ariko Abanyarwanda bose ari INKOTANYI.
Ati “Kagame ni mwe, namwe muri Kagame. Kandi twese turi FPR, turi inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.
Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu, ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima.”
Yahamije ko urugendo rw’imyaka 30 “tugenze ndetse imbere yacu hari FPR, n’aho tugeze mu by’ukuri iyi mibare ni ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba u Rwanda rw’Abanyarwanda bose tukaba bamwe.”
Yabivuze mu mugani w’Ikinyarwanda avuga ko “ibyari inyeri byabaye inyanja. Ikindi byabaye mbivuge mu rurimi.”
Yahamije ko abatabyumva ari abanyamahanga bavuga u Rwanda bataruzi ariko abataruzi bakwiye kubanza kurwiga.
Kagame yavuze ko kuva na kera Abanyarwanda bari bamwe bitavuze ko batari batandukanye ariko iyo byageraga ku Bunyarwanda babaga bunze ubumwe.
Ati “Imyaka rero itari myinshi tutari bamwe, ubu twabaye bamwe. Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe abanyarwanda bahuriye hamwe kubaka igihugu cyabo natwe usigaye inyuma ndetse ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politike ifite ukundi batekerezza bahuza na RPF ifite ukundi itekereza tukajya hamwe.
Ubundi aho ibyo byose byaturutse batubwira ko ‘ariko baranatubeshya kuko hari n’ibihugu bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe rikaba ku butegetsi igihe kirekire irindi ritarisimbura.”
Yanenze ko iyo bigeze ku Rwanda na Afurika bagasaba ko habaho amashyaka menshi nyamara iwabo bagira abiri gusa kandi bagera ku gihe cyo kugirira nabi ibihugu nk’u Rwanda bakunga ubumwe.
Ati “Ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politiki ifite ukundi batekereza bahuza na RPF ifite ukundi itekereza tukajya hamwe.
“Hari nk’ibihugu bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe iryo shyaka ribaka ku butegetsi kugeza igihe iryo shyaka rindi rizarisimburira ariko byagera muri Afurika, byagera mu Rwanda bakatubwira ngo amashyaka agomba kuba menshi ndetse atagira aho agarukira kandi bo bafite abiri gusa ahora asimburana.
Ndetse byaba umugambi w’ibyo bihugu bifite abiri gusa ari uwo kugirira nabi ibindi bihugu kuko akenshi bagira nabi, ya mashyaka akajya hamwe kubera ko bafite umugambi wo kugurira abandi nabi kuri twe rero byagera mu Rwanda kubera amateka yacu uko tugenze urugendo rw’imyaka 30 ari ko n’amateka yabanje aho ngaho, iyo myumvire icyayiteye ni ukwishakamo ibisubizo byacu nk’Abanyarwanda tukaba tugeze aha bigatuma abantu bumva ko tubayeho nk’uko batadushakaga.”
Yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubaho uko Abanyarwanda bahisemo kubaho n’uko babigennye aho kubaho uko abandi babishaka.
Ati “Ntabwo ari njye ubyumva gusa, ntabwo ari FPR ibyumva gutyo gusa, ni mwese ni twese n’utari njye. Mu myaka 30 ishize, bigitangira cyari ikintu gito cyane ndetse abantu batabona, abantu bari mu kababaro, turi mu kababaro k’ibyabaye mu gihugu cyacu ariko ubu aho tugeze ntawe utabona urwo rugendo rwacu n’aho rutugejeje rwo kuba Abanyarwanda bamwe bubaka igihugu cyabo uko bashaka, kibabereye ndetse nta n’undi duhutaje.”
Yavuze ko icyamuzanye ari ukubereka ko bagomba gukomeza urugendo rw’ubumwe, amajyambere, ndetse rufite umutekano usesuye.
Amafoto : IGIHE