Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Burkina Faso katangaje ko kaciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu cyiyongera ku bindi byo muri Afurika birwanya umubano w’ababana bahuje ibitsina nubwo ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi byamagana bikomeye abibasira ababana bahuje ibitsina
Ababana bahuje ibitsina bari basanzwe butavugwaho rumwe muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, ariko nta na rimwe byari byarigeze bitangazwa ko butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala yavuze ko leta y’aka gatsiko ubu yemeje itegeko ryemeza ko abantu babana bahuje ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Igisirikare cyafashe ubutegetsi bwa Burkina Faso mu 2022, ndetse cyahinduye icyerekezo cy’igihugu, cyerekeza amaso ku Burusiya nyuma yo guca umubano n’u Bufaransa bwahoze bukoloniza Burkina Faso.
Icyemezo cya Burkina Faso cy’uko ubutinganyi buhanwa n’amategeko kiri muri gahunda yo kuvugurura amategeko yayo ajyanye no gushyingirwa kw’abiyemeje kurushinga.
Iri tegeko rishya, ritegereje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko igenzurwa n’igisirikare ndetse rigashyirwaho umukono n’umukuru w’agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, Kapiteni Ibrahim Traoré, ryemera gusa gushyingiranwa kwo mu idini hamwe no gushyingirwa kwa gakondo.
Burkina Faso yari iri mu bihugu 22 mu bihugu 54 byo muri Afurika bidahanisha amategeko umubano w’ababana bahuje ibitsina . Mu myaka ya vuba, ibihugu byinshi byo kuri uyu Mugabane byarushijeho kurwanya abatinganyi.
Uganda, ni kimwe muri ibyo bihugu biherutse gushyiraho amategeko yo kurushaho guhashya ababana bahuje ibitsina , nubwo yamaganwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’imbere mu gihugu hamwe n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana nayo yemeje umushinga w’Itegeko rishya riteganya igifungo kigera ku myaka itatu ku muntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko yavuze ko ari abana nuwo bahuje igitsina