Bwiza ndetse na Bushali nibo bahanzi bazafatanya na Sheebah Karungi ku rubyiniro mu gitaramo yatumiwemo i Kigali cyiswe ‘The Keza camp out’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 17 Kanama 2024.
Uretse aba bahanzi, ni igitaramo kizagaragaramo abandi banyamuziki barimo DJ Phil Peter na DJ Crush bazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira, kimwe na MC Anita Pendo na MC Tino bazaba bafatanya gushyushya abantu.
Ni urutonde rw’abanyamuziki rwatangajwe mu gihe hanahise hatangazwa ibiciro byo kuzinjira muri iki gitaramo, aho mu myanya isanzwe bizaba ari ibihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 20Frw, VVIP bikaba ibihumbi 40Frw naho ameza akagura ibihumbi 400Frw ku bari kugura amatike mbere.
Abazagurira amatike ku muryango, itike ya make izaba igura ibihumbi 15Frw, VIP igura ibihumbi 25Frw, VVIP ikazaba igura ibihumbi 45Frw naho ameza yo azaba yashyizwe ku bihumbi 500Frw.
Sheebah Karungi uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Kanama 2024, ni mu gihe byari byabanje kuvugwa ko yagombaga kugikora ku wa 3 Kanama 2024.
Bitewe n’uko tariki 3 Kanama ari umunsi wari warafashwe muri Camp Kigali, byabaye ngombwa ko iki gitaramo cyimurirwa ku wa 17 Kanama 2024.
Sheebah Karungi agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yahaherukaga mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2022 ubwo yari yatumiwe mu Iserukiramuco ‘ATHF’ ryabereye ku musozi wa Rebero.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakoranye indirimbo zakunzwe n’abahanzi b’i Kigali barimo The Ben bakoranye ‘Binkolera’ na Embeera Zo yakoranye na Bruce Melodie.
Sheebah Karungi w’imyaka 34 y’amavuko ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina muri Uganda, icyakora urugendo rwe mu muziki yarutangiriye i Kigali aho yahoze ari umubyinnyi mu tubyiniro tunyuranye.