SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025
Imikino

Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/07/09 at 1:07 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho izajya yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza, biteganyijwe ko izakira imikino ibiri gusa mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Kugeza magingo aya, Ingengabihe ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-25, ntiratangazwa n”Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, n’ubwo shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 18 Kanama uyu mwaka.

N’ubwo amakipe ataramenyeshwa uko Ingengabihe iteye, amakuru avuga ko mu mwaka w’imikino 20204-25, Stade Amahoro izakinirwamo imikino ibiri gusa izahuza APR FC na Rayon Sports, ubanza n’uwo kwishyura. Amakuru avuga ko ku ngengabihe izahabwa amakipe, hazaba hariho iyi mikino ibiri gusa ko ari yo yonyine izakinirwa muri iyi Stade mpuzamahanga.

Impamvu nyamukuru ishobora iri mu byagendeweho, ni uko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports na APR FC ari zo zifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda. Ibi bikaba impamvu nyamukuru byatumye ari zo zizakinira muri Stade Amahoro.

Bivugwa ko ikipe izemererwa kuhakirira, izatanga akayabo gashobora ko kuzaba kangana n’akabakaba miliyoni 40 Frw. Undi mukino ushobora kuzahabera, ni uzahuza APR FC na Police FC wa super coupe.

Amakuru avuga ko haramutse hari ikipe yindi yakwifuza kwakirira umukino wa shampiyona muri Stade Amahoro, byayisaba gutanga ibiyigendaho n’ubwo ntayigeze yipima isaba kuzahakirira.

Iyi Stade imaze gukinirwamo imikino ibiri, uwahuje APR FC na Rayon Sports wari wiswe “Umuhuro ni mu Mahoro” n’uwahuje Police FC na APR FC wari uwo kuyitaha ku mugaragaro.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy July 9, 2024 July 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

50 Cent yashyize umucyo ku nkuru zivuga ko yarashwe

March 11, 2025
Andi makuru

Ntituzahora twikorezwa ibibazo bya RDC kandi ntawuzaducecekesha :Perezida Kagame

February 8, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)

May 12, 2023
Imikino

Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023

November 8, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Arthur Rutura yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya Essex yo mu Bwongereza

July 18, 2024
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

July 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?