Ikigo cy’imikino y’amahirwe, Premier Bet Rwanda cyari imaze imyaka isaga icumi gitanga serivise kuri iyi mikino nyuma yo guhagarikirwa ibikorwa byayo mu Rwanda abakoreshaga serivise zayo mu Rwanda bararira ayo kwarika .
Ibi bije nyuma y’uko iki kigo cyandikiwe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom) cya Premier Bet yari yarahinduye izina isigaye yitwa Solidaire Rwanda Ltd iyimenyesha ko ibikorwa byayo byose by’imikino y’amahirwe yose itakemewe ku butaka bw’U Rwanda .Mu ibaruwa Ahupa Radio ifitiye kopi yanditswe na Minisiteri y’Umucuruzi n’inganda ku itariki ya 13 Kamena 2024 ibamenyesha ko ibikorwa byabo byose bitakemewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo gusanga hari ibyo batujuje mu byangombwa byabo kandi bari barabitumwe kugira ngo uruhushya rubemerera gukorera ibikorwa by’imikino y’amahirwe byabo bikomeze ku butaka bw’U Rwanda .
Nyuma yo kubona iyo baruwa Ubuyobozi bwa Premier Bet bwagaragarije abakiliya babo bari bafite amafaranga batsindiye ko bazayahabwa ariko kugeza ubutwandika iyi nkuru benshi muba babaganaga bakomeje kuririra mu myotsi bibaza uko bazabona amafaranga yabo batsindiye kabone ko hari abari barashoye muri muri icyo kigo akayabo .
Umwe mu bakiniraga umukino w’amahirwe muri Premiere Bet utashatse ko amazi ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yadutangarije ko ubu ari kurira ayo kwarika nyuma yaho Premiere Bet Ifunze kandi yari amaze gushoramo akayabo k’amafaranga menshi yizeye ko agomba kuyagaruza ariko akaba yatunguwe n’icyemezo yumvise mu kwezi gushize ko icyo kigo kitazongera gukorera ku butaka bw’U Rwanda kubera ko ngo hari ibyo batari bujuje kandi yari amaze imyaka hafi y’Irindwi akiniramo uwo mukino gusa akaba yavuze ko nubwo ahombye niba ari kuriya bakoraga babeshya abantu ko baba bayihoreye rwose bakazajya mu bindi bigo birahari bifite ibyangombwa byuzuye .
Undi nawe twaganiriye yatubwiye ko ubu we ari mu gahinda gakomeye cyane kuko yari amaze kubagirira icyizere ariko kuba bahagaritswe mu Rwanda hari ibyo batujuje ubu akaba agiye kugana abandi bafite ibyangombwa .