SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Twagize intare ziyobowe n’Intare: Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Twagize intare ziyobowe n’Intare: Perezida Kagame
Andi makuru

Twagize intare ziyobowe n’Intare: Perezida Kagame

Ahupa Radio
Last updated: 2024/06/26 at 3:23 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n’Intare.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z’ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo ‘aho kumpa ingabo z’intama, ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama’.”

Kagame yakomeje ati “Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z’intare n’ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n’inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati “Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n’abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.”

Yongeyeho ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw’intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.”

Yasobanuye ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio June 26, 2024 June 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Tour du Rwanda 2024: Pierre Latour yegukanye agace ka gatanu

February 22, 2024
Andi makuru

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yasimbuye Col (Rtd)Ruhunga ku buyobozi bwa RIB

March 27, 2025
Imikino

Héritier Luvumbu yafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC

January 20, 2024
Andi makuru

Trump yemeye kwishyikiriza urukiko

August 22, 2023
Imyidagaduro

Zari yasezeranye mw’idini n’umukunzi we Shakib mu ibanga rikomeye

April 17, 2023
Imyidagaduro

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu

June 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?