Umunyarwenya Samia Orosemane uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’Ubufaransa uri mubategerejwe na benshi cyane mu iserukiramuco rya Caravane du rire yageze I Kigali .
Uyu mugore uzwihop gusetsa cyane yageze I ku kibuga cy’Indege mpuzamhanga cya Kigali mu masaha ya nimugoroba yakirwa na bagize itsinda rya Comedy knight barimo Michael Sengazi ndetse n’abandi banyarwenya batandukanye .
Nubwo uyu munyarwenya nta bintu byinshi yatangaje ku kibuga cy’Indege byitezweho ko nyuma y’uko abandi banyarwenya nka Sylvanie Njeng wo muri Cameroun ,Napoleon na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy bazafatanya nawe bagera I Kigali biteganyijwe ko bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru bose bamaze kugera I Kigali .
Umunyarwenya Samia Orosemane ufite imyaka 44 y’amavuko ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane kw’isi afite inkomoko muri Tunisia ,aho yigiye amasomo mu bijyanye n’ubuhanzi anakomereza mu mu birebana na Siyansi Politike nubwo yaje gucikiriza amsomo ye kubera kubura ubushobozi aho yahise ashyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’urwenya byaje gutuma ashyirwa mu bantu 50 bavuga rikijyana kw’isi .
Biteganyijwe ko iserukiramuco rya Caravane du rire rizaba tariki ya 29 Kanama 2024 rikazabera muri Institut Français du Rwanda