Ku munsi wa Kabiri wo Kwamamaza Abazahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kabiri Tariki 25 Kanama 2024 igikorwa cyabereye mu murenge wa Karangazi aho abaturage bari bazindukiye kwamamaza abakandida babo
Muri icyo gikorwa Umuhanzi Eric Senderi niwe wasusurukije abanyamuryango ba FPR mu ndirimbo ze nkiyo Twicaranye na FPR yahozeho ni zindi nyinshi maze abataurage ba Karangazi ndetse no mu nkengero zaho barabyina ivumbi riratumuka .
Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi bari kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare ni Bwana Musorini Eugene na Wibabara Jennifer mu migabo n’imigambi bagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Karangazi bagarutse ku migabo n’imigambi Umuryango ubafitiye muri iyi manda y’Imyaka irindwi tugiye kujyamo
Muri gahunda Umuryango FPR Inkotanyi witeguye gusangiza abaje kwakira abakandida depite, harimo ko mu rwego rw’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose, bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere.
Mu rwego rw’imibereho myiza hazaharanirwa kugira Umunyarwanda ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme.
Na ho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera, hazashyirwaho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera, bigamije iterambere rirambye.
Kugira ngo ibyo byose biteganywa bigerweho, Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko ruzasaba uruhare rwa buri wese muri rusange, n’urw’abagize Inteko ishinga amategeko by’umwihariko.
Biteganyijwe ko gahunda yo kwamamaza abakandida Depite mu karere ka Nyagatare izakomereza mu yindi mirenge yose igize aka Karere aho Abanyamuryango ba FPR inkotanyi biyemeje kuzazinduka muya rubika bakaza kwakira Umukandida wabo akaba na Chairman w’Umuryango FPR inkotanyi tariki ya 07 Kanama 2024 aho aziyamamariza mu karere kabo .