Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yageze kuri Site ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu.
Kagame yageze i Muhanga avuye mu Karere ka Ngororero, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I MUHANGA BYAGENZE
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye icyizere yagiriwe.
Ati “Ndabashimira rero ubufatanye, icyizere twagiranye iyi myaka yose mu Rwanda hakaba harangwa umutekano, u Rwanda rurangwa n’iterambere ryihuta bitewe n’aho tuvuye. Ibyo kubisezeranya muri iyi myaka itanu tugiyemo biroroshye kuko turi kumwe.”
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Umuryango ayoboye wagize uruhare mu kubaka umusingi urambye w’u Rwanda.
Ati “Icyo FPR yakoze, yatunganyije umusingi muzashingiraho mwubaka ibirenze n’ibyo abakurambere banyu bagezeho, mugere ku bindi byinshi imbere.”
Yasobanuye ko gukunda Igihugu ari ukwikunda, ati “Ukunda igihugu, ukunda FPR n’ukunda demokarasi ubumwe n’amajyambere, aba yikunda. Ntimuzategereze kubeshwaho n’ubakunda wundi, ubakunda wundi simuzi njyewe.”
Yasobanuye akamaro k’ubufatanye, ati “Abo hanze turafatanya, turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubabeshaho. Muzibesheho ahubwo nibishoboka twakoze neza, abo bo hanze ahubwo natwe tubabesheho, tube abashobora kunganira abandi kubaho kurusha ko batubeshaho.”
Ibyiza biri imbere ndetse ibyiza biri mu guhitamo gutora neza, uwo muzatora musanzwe mumuzi, mwamumenye.
Paul Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda, bitandukanye n’ibyavugwaga muri politiki ya kera, aho Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangiwe gutaha.
Ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”
Paul Kagame yasuhuje abateraniye i Muhanga, abashimira kuba bagiye kumushyigikira, asobanura ko bitanga icyizere ko bazagira amahitamo neza.
Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo Abanyarwanda bafite rwo kuyavamo no kwiyubaka.
Ati “Urugendo rwo kwiyubaka turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije. Ntabwo dukwiye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga, mbwira Abanyarwanda bose, ntabwo ari FPR gusa. Abanyarwanda bose, ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.
Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo, nk’uko mbona uko mbona ari ko mubibona, mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndangira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame atangiye kuvuga Ijambo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuze ibigwi Perezida Kagame
Senateri Mureshyankwano Marie Rose, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko atashobora kuvugwa ibigwi byose bya Chairman Paul Kagame kuko ari byinshi cyane.
Yibukije abaturage bahuriye aha i Shyogwe, baturutse muri Ruhango, Kamonyi na Muhanga, ko hashize imyaka 30 nta Munyarwanda ugenda abundabunda, yikanga ko hari umubaza ubwoko. Ati “Twese turi Abanyarwanda. Muzatora nde?”
Yagarutse kandi ku buryo mu bice bitandukanye by’utu turere uko ari dutatu huzuyemo ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibitaro n’amashuri arimo ay’imyuga.
Yibukije kandi ko hari ibindi bikorwa byagezweho birimo ingandda n’imishinga irimo uwa “Green Amayaga: Amayaga atoshye”, aho umuturage atera ibiti mu muriwe kandi agahabwa amafaranga.
Nizeyimana Pie uhagarariye imitwe ya politiki ishyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka irindwi ishize.
Ati “Mu ishyaka UDPR dufite indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame’, tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.”
Yasobanuye ko impamvu ishyaka ryabo ryafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame ari ibikorwa by’ubutwari yakoze birimo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, kurinda amahoro no kuyabungabunga mu Rwanda no mu mahanga n’ibindi byinshi.
Nizeyimana kandi yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame, u Rwanda rwakiriye impunzi kandi ko rwiteguye no gufasha abandi bari mu kaga kandi rwubaka ibikorwaremezo byihutishije iterambere ry’iki gihugu.
Yagize ati “Tumaze imyaka 30 turi mu mahoro, ituze n’umutekano. Aya mahirwe dufite ubu, ubwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi ni bwo dukesha uyu mudendezo. Ibi byose n’ibindi ntavuze ni wowe tubikesha Nyakubahwa kandida wacu Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, tukaba ari byo twashingiyeho twongera kubagaragariza icyizere.”
rène Mujawayezu, uhagarariye ababoshyi b’agaseke muri Ruhango, mu izina rya bagenzi be yagaragarije Paul Kagame ibyo bagezeho kubera ubuyobozi bwe bwiza.
Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko we na bagenzi be bishimiye uyu munsi bakiriyemo umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ababoshyi ba Ruhango dutewe ishema n’uko ubana natwe mu buzima bwa buri munsi kuko twibuka ari wowe wateje imbere agaseke kakava ku giciro cya 500Frw ubu kakaba kageze ku 5000Frw na 10.000 Frw.”
Mujawayezu yasobanuye ko ibi byabaye nyuma y’uruzinduko Paul Kagame yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabashakiye abakiriya, bityo ko ubu Akarere ka Ruhango gafite abakiliya batanu babagurira uduseke.
Yasobanuye ko kubera ubushobozi buva mu gaseke, ababoshyi bafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo kaminuza, abandi bakajya mu mahanga. Ikindi kandi, ngo uduseke twa Ruhango dutatse amahoteli arimo Kigali Marriott n’izindi.
Mujawayezu yabwiye Kagame ko harimo ababoshyi b’uduseke babiri bagiye muri Amerika, abarimo we bajya ku mugabane w’Uburayi. Yamushimiye uruhare yagize kugira ngo ibi bigerweho.
Ati “Twishimira byinshi, imiryango imerewe neza. Nyakubahwa Chairman, umugabo ufite umugore w’umuboshyi, aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye rero uhagaze aha, sinari nkwiye kuba mpahagaze ariko kubera imiyoborere myiza, mpagaze aha ngaha nshima ibyo twagezeho, kandi nkumenyesha ko tukuri inyuma kandi igikumwe cyacu ni ku gipfunsi.”
Yashimiye Paul Kagame wabubakiye ibitaro bya Kabgayi, bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi bagera kuri 400. Ati “Nyakubahwa Chairman, Imana iguhe umugisha.”