Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze Country Records na Country FM, umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Nzayisenga Sophia bari ku rutonde rw’abegukanye ibihembo bya “Africa Music Academy (AMA)” bigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika.
Ibyo bihembo byatanzwe n’iki kigo cyo mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2024 bifashishije konti zabo bagaragaje abahataniye ibi bihembo.
Ni ibihembo bigamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, aba Producer n’abandi bafite aho bahurira n’umuziki kugaragaza ibikorwa byabo ku ruhando Mpuzamahanga.
Ariko kandi bitegurwa mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu guteza imbere abakiri bato biyumvamo impano y’umuziki. Abari bahatanye bashyizwe mu byiciro bitandukanye, hanyuma Akanama Nkemurampaka gahitamo uwahize abandi.
Ni ku nshuro ya mbere bitanzwe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagaragaje ko, Angell Mutoni usanzwe ari umuraperikazi uri mu bakomeye yegukanye igikombe mu cyiciro cya ‘Authors’, Thasi Ponda wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nawe yegukanye igikombe cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Composers);
Petit Miguelito wo muri Benin yegukanye igikombe cya ‘Interpreters’, Nzayisenga Sophie yegukana igikombe mu cyiciro cy’umunyamuziki, Noopja yegukana igikombe cya ‘Producer’ uhiga abandi mu Rwanda.
Mu gusobanura iki cyiciro Noopja yegukanyemo igikombe, bagaragaje ko ‘Producer’ atari umuntu utunganya indirimbo, ahubwo ni umuntu wagize uruhare mu guteza imbere abari mu muziki binyuze mu bikorwa yatangijwe n’ibindi. Ni mu gihe Lilian Escobar wo muri Colombi yegukanye igikombe cy’umujyanama mwiza (Manager).
Noopja yagaragaje ko yishimiye iki gikombe yahawe nka ‘Producer’ wagize uruhare mu kuzamura abahanzi batadukanye ndetse na ba Producer.
Aba bose batsinze bari bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo: Angell Mutoni (Rwanda), Mike Kayihura (Rwanda), Bushali (Rwanda), Nzayisenga Sophie (Rwanda) Noopja (Rwanda) ndetse na Masudi Kandoro (Tanzania). Bushali na Masudi Kandoro nibo batabashije kwegukana igikombe.
Hanatanzwe kandi ibihembo byihariye ku bantu batandukanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko buri wese watsindiye igikombe bazakimushyikiriza mu gihe kiri imbere nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akanama gategura ibi bihembo, Wally Badarou.
Ibi bihembo byatangijwe na Komite ibitegura mu 2014 ku ntego yo guteza imbere umuziki nyafurika mu buryo bwagutse, kuva ku mugabane wa diaspora, amateka ndetse n’igihe isi igezemo, bashyira umucuranzi nyafurika ku mutima.
Ni ibihembo bitangwa mu byiciro birimo: ‘Songwriters’, ‘Composers’, ‘Performers’, ‘Musicians’, ‘Executive Producers’ ndetse na ‘Managers’. Hanatangwa ibihembo byihariye mu byiciro bitatu: ‘Publisher Prize’, ‘Special Prize’ ndetse na ‘Memory Prize’.
Nyuma yo kwegukana icyo gihembo Noopja yahise ashyira hanze indirimbo ebyiri zivuga ku byiza Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakoze mu myaka 30 abohoye u Rwanda yise Tumutore na Niwe Niwe .
Mu kiganiro kigufi na Ahupa Radio ko izo ndirimbo yazikoze mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame kubera ibyiza yakoze mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda harimo ibikorwa remezo,ubuzima ,uburezi ,umutekano ni bindi byinshi yagejeje ku Rwanda .
Mu gusoza Noopja yasabye urubyiruko ndetse na Banyarwanda ko mu gihe turi kwitegura kwamamaza umukandida w’abanyarwanda bose bazahagurukira rimwe ku tariki 15 Nyakanga 2024 bagatora inore izirusha intambwe .
Kanda hano wumve indiri Tumutore na Niwe Niwe za Noopja