Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yafunguye ishuri ryigisha indimi yise ‘Goodnews multitalents school’.
Nyuma yo gufungura iri shuri rimaze iminsi mike ritangiye gukora, AB Godwin yavuze ko ubwo yari mu Igororeo rya Kigali I Mageragere yahungukiye ibintu byinshi nyuma yo kubona ibintu byinshi bikorerwamo harimo no kwigisha benshi mu bagororwa bahagororerwa
Mu 2023 nibwo AB Godwin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugurutsa ‘drone’ atabifitiye uburenganzira, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe, ibyatumye ahita ava mu igororero.
AB Godwin yadutangarije ko mu igororero yahigiye amasomo menshi, rimwe muri yo rikaba gushinga ishuri ryigisha indimi.
Ati “Igihe nari mfunze nagize igitekerezo cy’ikintu nakora mu gihe nari kuba nsohotse, icyo gihe nibwo nibutse uburyo urubyiruko rukeneye amahirwe yo kwiga indimi ngira igitekerezo cyo gushing ishuri.”
Uyu musore ahamya ko nyuma yo gufungurwa yihutiye kuzuza ibyo yaburaga mu mwuga we wo gutunganya amashusho birimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gutunga ‘drones’ hanyuma abona umwanya wo gushyira mu ngiro igitekerezo cye.
Ati “Ngifungurwa nihutiye gushyira ku murongo iby’ibyangombwa naburaga ngo nemererwe gutunga ‘drones’, nyuma yo kubishyira ku murongo noneho mbona gutangira urugendo rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo nari maranye igihe.”
Iri shuri riherereye Kicukiro Centre, AB Godwin ahamya ko yaritangije mu bushobozi yagiye yizigama mu kazi gatandukanye akora kayobowe n’ibyo gufata amashusho no kuyatunganya.
Uretse gukora indirimbo z’abahanzi, AB Godwin akunze kwiyambazwa n’ibigo bitandukanye aba akeneye ko bakorana akabafatira amasusho yamamaza akanayatunganya.
Iri shuri rya AB Godwin ryigisha indimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Ikidage, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi nyinshi.
Godwin kandi yadutangarije ko atazahagarira kuri ishuri ry’indimi gusa ahubwo mu minsi iri imbere azafungura ishuri ryigisha ibijyanye no gufata amashusho ndetse n’amafoto n’uburyo bayatunganya nyuma yo kubona ko hano hanze urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri cyane .