Cyril Matamela Ramaphosa yarahiriye gukomeza kuyobora Afurika y’Epfo, asezeranya bagenzi be bo muri Afurika ko azatanga umusanzu mu gukemura ibibangamiye uyu mugabane no gushyigikira gahunda z’iterambere rusange zashyizweho.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2024 witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, abahagarariye za guverinoma z’ibihugu n’ababaye mu butegetsi bwa Afurika y’Epfo.
Perezida Ramaphosa yagaragaje ko gushaka amahoro n’umutekano biri mu byihutirwa kuri uyu mugabane. Ati “Tuzifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu ku mugabane wacu mwiza wa Afurika kugira ngo dushake amahoro, tubone umutekano, tunazamure iterambere.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubutegetsi bwe buzatanga umusanzu kugira ngo isoko rusange rihuza umugabane wa Afurika ritere imbere, yubake ibikorwaremezo birimo imihanda, inzira za gari ya moshi, inganda zitanga amashanyarazi. Ati “Afurika izagera mu bihe bishya by’inganda n’ubucuruzi.”
Nubwo Ramaphosa yatorewe kongera kuyobora Afurika y’Epfo, ishyaka rye ANC ntiryashoboye kubona amajwi 50% mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aryemerera kuyobora iki gihugu ryonyine. Nyuma yo kurahira, yasobanuye ko byatewe n’uko ritakemuye ibibazo byugarije igihugu birimo ubushomeri.
Yagaragaje ko uku kubura ubwiganze ari ko kwatumye ANC ifata icyemezo cyo kwihuza n’andi mashyaka kugira ngo ashyireho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, izashobora gukemura ibibazo bimaze igihe bigaragazwa n’abatuye muri Afurika y’Epfo, inagarure ubumwe bwabo.
Ati “Nk’abayobozi n’imitwe ya politiki, dusabwa gukorana kugira ngo duteze imbere ubukungu, haboneke imirimo myiza, abaturage batekane kandi tugire guverinoma ikorera abantu bayo. Mu mfuruka zose za politiki, amashyaka yitabye iryo jwi.”
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihagazeho ku mugabane wa Afurika nubwo abayituye banenga ubutegetsi bwa ANC. Minisitiri w’Imari wayo, Enoch Godongwana muri Gashyantare 2024 yatangaje ko muri uyu mwaka, ubukungu bwayo buziyongera ku gipimo cya 0,6%, buzamuke kuri 1,6% mu myaka itatu izakurikiraho.