SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Alfred Jahn yavuzwe ibigwi mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe (Amafoto
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dr Alfred Jahn yavuzwe ibigwi mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe (Amafoto
Andi makuru

Dr Alfred Jahn yavuzwe ibigwi mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe (Amafoto

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/19 at 10:16 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa 18 Kamena  2024, habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa Dr Paul Alfred Jahn  benshi bamenye Mon Amie  i Nyamirambo , yanyuzemo mbere yo kwitaba Imana ku wa 16 Kamena 2024

Ni igitaramo cyabereye mu rugo iwe aho yari atuye i Nyamirambo , cyitabirwa n’abagize umuryango we, inshuti ndetse nabo yafashaga mu buzima busanzwe .

Muri iki gitaramo buri wese wafashe ijambo yashimiye Yanga nubwo bananyuzagamo bakagaragaza ko bababajwe no kumushimira atagihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo Madamu Uwera Claudine yavuze ko nk’ubuyobozi babajwe n’urupfu rwa Dr Jahn ari icyuho gikomeye cyane kuko yari umufatanyabikorwa mwiza kuko yaguze uruhare mu guteza imbere abaturage batifashije nk’ubuyobozi batazibagirwa ibikorwa byiza yakoreye abanyarwanda .yasoje amwifuriza iruhuko ridashira.

Dr Lascy waje aturutse mu Budage yavuze ko bwa Mbere aza mu Rwanda ari Dr Jahn wahamuzanye ubwo yari aje mu masomo ye y’ubuganga  akaba yaraje akarumukundisha cyane nubwo atahabaye igihe kirekire inshuro zose yazaga mu Rwanda Dr Jahn yamwerekaga urukundo kandi akamwereka abana yafashaga .rero urupfu rwe rukaba ari icyuho gikomeye ku muryango ndetse nabo yafashaga akaba yamwifurije iruhuko ridashira.

Dr Huns nawe wabanye na Dr Jahn iwabo mu budage ndetse no mu Rwanda yavuze ko yari inshuti ye cyane mu busore rero kuba urupfu rwe arufata nko kubura umuntu w’ingirakamaro akaba yijeje abo yafashaga bose ko ntaho bagiye kuko Dr Jahn yabasigiye urukundo

Mu ijambo rye Umwana we Uwimana Fidele Jahn yavuze byinshi ku buzima bw’umubyeyi we Dr Jahn bamenyanye amukuye ku muhanda ahagana mu mwaka wa 2017 ubwo yari aje mu Rwanda mu bikorwa by’ubuvuzi mu gihe u Rwanda rwari rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho mu mihanda yo mu Rwanda hari inkomere nyinshi kandi zikeneye ubufasha.

Fidele yakomeje avuga ko kuva icyo gihe cyosa Dr Jahn yakomeje ibikorwa by’urukundo aho yagiye akora mu mavuriro atandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byabaga biri mu kaga aho yakundaga kuvura inkomere z’abana.

Yavuze kandi ko Umubyeyi we Dr Jahn  atazamwibagirwa kuko ariwe wamugize uwo ariwe aka kanya kuko mu bwana bwe ntiyigeze abona ababyeyi be bombi ari se na Nyina bamwitaho ariko we yamukuye mu muhanda amujyana mu rugo aramukarabya aramwambika ,maze aramugaburira kugeza nubu bakara bari bakibana nk’umubyeyi we kandi amusigiye agahinda kenshi.

Mu gusoza Fidele Jahn yavuze ko Umubyeyi we atazibagirana mu mateka y’abanyarwanda kabone ko kuva yagera mu Rwanda mu bikorwa yakoze harimo kuba yararokoye ubuzima bw’abana basaga 13.500 bose bamuciye mu biganza akababaga bose kugeza ubu bakaba bakiriho ndetse akaba yari afite abandi bantu benshi yafashaga mu buzima busanzwe aho bamwe yabafashaga kubona ibyo kurya. kubishyurira amashuri ndetse no kubaha ibyo kwambara .

Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro  Dr Paul Alfred Jahn uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2024 mu irimbi ry’i Nyamirambo nyuma kumusezaraho iwe mu rugo i Nyamirambo aho hari bukurikizwe ibyo yasize asabye byo kutazana indabo mu kumushyingura

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 19, 2024 June 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Abahamya ba Yehova kw’isi hose bazihiza umunsi w’urwibutso bafata nk’udasanzwe

March 21, 2024
Andi makuru

Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda

April 13, 2024
Imikino

Abarakare bazukiye kuri Kiyovu Sports,Musaze ku mwanya wa 2.

January 20, 2024
Imyidagaduro

Ubuhamya bwa Cassie Ventura mu rubanza rwa P Diddy bushobora gutuma afungwa Burundu

May 14, 2025
Andi makuru

M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye

March 20, 2025
Imyidagaduro

Producer Multisystem wakoze benshi mu bahanzi yitabye Imana

July 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?