Umunyarwenya Fred Omondi, akaba murumuna w’icyamamare mu gusetsa, Eric Omondi yitabye Imana nyuma y’impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu. Yaguye mu bitaro bya Mama Lucy aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho.
Fred Omondi ari mu bazamukiye cyane mu bikorwa by’urwenya bya Churchill Show, ari naho yarushijeho kumenyekana mbere y’uko atangira nawe gukora ibitaramo bye byo gusetsa. Mu minsi ishize yatangaje ko mukuru we Eric Omondi ariwe wamuteye imbaraga zo kwinjira mu bikorwa byo gutera urwenya.
Bamwe mu banyarwenya batandukanye, babajwe n’urupfu rw’uyu musore, aho uwitwa Terence yavuze ko Omondi yamufataga nk’umuvandimwe kuko bagitye basangira urubyiniro inshuro nyinshi kandi yagize uruhare mu kuzamura umwuga we.
Ati, “Ubwo ntari mfite aho njya yaranyakiriye, ampa umwanya kandi aranyishyura, twese hamwe twagiye dutangira ibitaramo byo gusetsa dukora mu matsinda”.
Terence yatangaje atazibagirwa na rimwe ibihe byiza bagiranye mu bitaramo by’urwenya bagiye bategura mu bice bitandukanye muri Kenya kugeza ubwo bisanze basigaye batumirwa mu bitaramo bikomeye bya Churchill Show, ndetse n’ikiganiro cyabo cya mbere cy’urwenya cyatambukaga kuri televiziyo ya KTN.