Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ’Caravane du rire’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Gatatu hano mu Rwanda rizitabirwa n’abanyarwenya barega 10 barimo mpuzamahanga .
Iri serukiramuco ryo guseka bitaganyijwe ko rizaba tariki ya 29 Kamena 2024 hano I Kigali rizitabirwa n’abanyarwenya barimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Aba banyarwenya kandi bazaba bari kumwe na Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu bo mu Rwanda.
Mu kiganiro kigufu na Ahupa Radio Babou uri mubari gutegura iri serukiramuco ku nshuro ya gatatu yagize ati ‘’ ati “Aba banyarwenya benshi twahuriye mu bitaramo bitandukanye twagiye twitabira muri Afurika, ni bamwe mu bakomeye muri Afurika, ndetse no ku rwego mpuzamahanga .
Kuri iyi nshuro rizabera kuri ‘Institut Français du Rwanda’. Kwitabira bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw.