Ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024 umutwe wa M23 watangaje ko washizeho ubuyobozi bw’abawushyigikiye baba mu bihugu by’amahanga(Diaspora).
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’uwo mutwe mu bya Politike Bwana Lawrence Kanyuka.
Uwagizwe Umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe n’abarimo Muheto Jackson na Muhire John.
Diaspora ya M23 ije yiyongera ku zindi nzego uyu mutwe wagiye ushyiraho ,zirimo i’uzubuyobozi yashize mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura.
Itangazo rya M23 rivuga ko gushyiraho ziriya nzego bigamije ahanini gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda zisanzweho.
Uyu mutwe kandi wavuze ko gushyiraho Diaspora yawo iri mu rwego rwo kongera imbaraga imikorere ndetse n’indi mitwe bahuriye mu ihuriro AFC.
Intego y’iyo mitwe yose ni ukurwanira abaturage b’abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda kugirango bahabwe uburenganzira bungana nubwo abandi baturage bose bahabwa.