SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi Dr Saulos Klaus Chilima ikomeje kuburirwa irengero
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi Dr Saulos Klaus Chilima ikomeje kuburirwa irengero
Utuntu n'utundi

Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi Dr Saulos Klaus Chilima ikomeje kuburirwa irengero

Ahupa Radio
Last updated: 2024/06/10 at 10:28 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Ibiro bya Perezida muri Malawi byatangaje ko indege yari itwaye Visi Perezida w’icyo gihugu, Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero.

 

Kuri uyu wa 10 Kamena 2024, iyo ndege y’Ingabo za Malawi zirwanira mu kirere yavuye ku murongo w’itumanaho nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Lilongwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Byatangajwe ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu.

Itangazo rikomeza riti “Ibiro bya Perezida na guverinoma byifuje gutangariza abaturage ko indege y’igisirikare cya Malawi yavuye Lilongwe mu gitondo ku wa mbere 10 Kamena 2024 saa 9:17 itwaye Visi Perezida Dr Saulos Klaus Chilima n’abandi icyenda itabashije kugera ku kibuka cy’Indege Mpuzamahanga cya Mzuzu saa 10:02 nkuko byari biteganyijwe.”

Ryakomeje rigaragaza kandi ko nyuma y’uko itabashije kugera kuri icyo kibuka bagerageje gukoresha itumanaho ryayo ariko indege ntiyaboneka ndetse no kuri za radar ntabwo yigeze igaragara.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi Gen Valentino Phiri yahise amanyesha Perezida w’Igihugu Dr Lazarus McCarthy Chakwera ibyabaye ndetse ahita asubika gahunda y’ingendo yari afite muri Bahamas.

Ryakomeje riti “Perezida yasubitse urugendo rwari rupanzwe rwo kujya muri Bahamas ndetse ategeka inzego zo mu bice indege yaburiyemo no ku rwego rw’igihugu muri rusange gushakisha vuba na bwangu no kureba ko bamenya aho indege yaba iherereye hagakorwa ibikorwa by’ubutabazi.”

Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu Kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo.

Dr Saulos Klaus Chilima yabaye Visi Perezida wa Malawi guhera muri 2014.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio June 10, 2024 June 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Munezero Maurice wifuza kuzakorana indirimbo na Bruce Melodie yatuye umukunzi we indirimbo yise Mbaye uwawe

April 30, 2024
Imikino

Agahinda k’abafana ba Kiyovu Sc bagatuye Perezida wa Repubulika Paul Kagame

December 11, 2024
Imyidagaduro

Tony Bennett wamenyekanye mu njyana ya Pop yitabye Imana

July 21, 2023
Imyidagaduro

Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival

February 26, 2024
Imyidagaduro

Mama wa Weasel yashimiye Teta Sanda ko akomeje gushyigikira umuhungu we

August 6, 2024
Andi makuru

Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel

October 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?