Mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi, Israel Mbonyi wakiriwe ku rubyiniro na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, yahaherewe igihembo yashyikirijwe na Team Production yamutumiye ashimirwa kuba ariwe muhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi.
Ibi byabereye mu gitaramo Israel Mbonyi yakoreye mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2024 cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake bari bakubise buzuye icyumba cy’inyubako izwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’.
Ni igitaramo cyanyuze abatari bake bitabiriye bafatanyije na Israel Mbonyi kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’uyu muhanzi ziganjemo izakunzwe bikomeye.
Israel Mbonyi yari asubiye mu Bubiligi nyuma y’uko umwaka ushize nabwo yahakoreye igitaramo cyabereye mu cyumba kiri mu nyubako izwi nka Birmingham Palace nabwo icyo gihe abantu bakaba barakubise barahuzura.
Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi agomba guhita ataha mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’ibitaramo afite yaba muri Kenya no muri Uganda, aho agomba gutaramira muri Kanama 2024.